Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/09/2024, Itorero rya City Light Foursquare church ryifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda mu muganda rusange wo kubaka umuhanda wasenyutse wabereye Kamuhanda ahitwa Rubumba.
Nyuma y’uyu muganda hatashwe ku mugaragaro ivomero nk’irya Yakobo wo muri Bibiliya rifite agaciro ka 20,000,000 Frw (miliyoni makumyabiri) ryubakiwe abaturage. Umushumba mukuru w’itorero rya Citylight Foursquare, Bishop Prof Masengo Dr Fidele yafashe akanya yibutsa abaturage gufata neza iri riba ndetse abigisha umumaro w’amazi ku buzima bwabo.
Yanaboneyeho kubibutsa ko bakwiye kuzirikanda ko aya mazi bahawe ari amazi agirira akamaro umubiri, ababwira ko hari indi soko ifite amazi adakama ari yo Kristo. Nyuma y’iri jambo abagera kuri 20 bihannye mu byiciro 2 bakira Kristo nk’umwami n’umukiza.
Mu bafashe ijambo bose bakaba bashimiye itorero rya City Light Foursquare ryakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyo kwegereza abatuye ako gace amazi meza, dore ko mu busanzwe aka gace kazwiho kubura amazi bikaba akarusho mu gihe cy’impeshyi.
Aganira n’itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yashimiye byimazeyo itorero rya City Light Foursquare ku bw’igikorwa cyo kugeza amazi meza ku batuye umurenge ayobora.
Yagize ati: "Muri Gahunda za Guverinoma y’u Rwanda harimo ko abaturage bose bagomba kubona amazi meza. Iki gice (cya Rubumba-Kamuhanda) kiri mu bice byari bitarageramo amazi meza bityo tukaba twari tugifite imbogamizi".
Yunzemo ko mu busanzwe, abaturage baba bagomba kugira amazi mu ntera itarengeje metero magana atanu, gusa bo zikaba zarengaga. Yavuze ko iri vomero rizafasha abatuye aka gace kunoza ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse rigafasha abanyeshuli bacyererwaga amasomo bitewe n’urugendo bakoraga bajya gushaka amazi mbere yo kwerekeza ku ishuli. Yavuze ko rinazafasha abandi baturage mu bikorwa byabo bitandukanye.
Ku byerekeranye n’imikoranire y’inzego bwite za leta n’amadini n’amatorero mu bikorwa by’iterambere, yagize ati: "Mu by’ukuri na Bibiliya ivuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima, abaturage tuyobora usanga ari bo bakristo b’amadini n’amatorero ndetse natwe bayobozi, iyo dufatikanyije muri ibi bikorwa itorero rikadufasha mu bikorwa dukora tuba dufatikanyije guteza imbere igihugu.
Yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’iri torero riyobowe na Bishop Prof Fidele Masengo wanitabiriye iki gikorwa ku bw’iri vomero. Yagize ati: "Turashimira iri torero nyuma yo kuganira tukabereka ahakenewe igikorwa (ivomero) akaba ari naho barishyize, turabashimira ko barishyikirije abaturage".
Abajijwe impamvu agace ka Kamuhanda katinze kubona amazi, yavuze ko ahanini byatewe n’imiterere y’iki gice cyegereye nyabarongo aho kuhageza ibindi bikorwa remezo byari bigoranye. Yavuzeko ibi bice bakomeje kubyegereza amazi meza birinda ko abaturage bajya kuvoma muri Nyabarongo bakaribwa n’ingona.
Yanaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda kwangiza iri vomero. Yavuze ko nk’ubuyobozi buzakomeza kubungabunga iri vomero anashimira abaturage bitabiriye umuganda aho byagaragaye ko bawukoraga batiganda.
Yavuze ko ibanga bakoresha rituma aba baturage bakora umuganda bawukunze ahanini biterwa n’uko uyu murenge ufite komisiyo ishinzwe ibikorwa by’umuganda kugera kuri buri mudugudu. Avuga ko abaturage bishimira igikorwa cy’umuganda kuko baba bagize uruhare mu kugitoranya. Yongeyeho ko umuhanda uherereye ahitwa rubumba bakoraga wari ubabangamiye bituma bashyiramo imbaraga nyinshi.
Umuturage witwa Ukwizagira Shadrack wo mu mudugudu wa rubumba umaze imyaka itatu muri aka gace akaba umwe mu bakiriye agakiza kuri uyu munsi yashimiye Ubuyobozi bw’iri torero ryabagejejeho amazi kuko kuyabona byari urugamba rukomeye.
Yavuze ko bajyaga bakora ibirometero byinshi bajya kuvoma ahitwa bishenyi. Yasabye iri torero ko ryazashinga ishami muri kariya gace kugira ngo barusheho kwegerana n’Imana. Yavuze ko nyuma yo kwakira agakiza yifuza kuva mu bigare yagenderagamo birimo abanywa ibiyobyabwenge akarushaho gusenga kugira ngo atazasubira inyuma.
Umubyeyi witwa Nyiramuhire Marie Josee yazamuye amarangamutima nyuma yo kubona abaturage bamurikirwa iri vomero rigezweho. Uyu mubyeyi wavuze ko bitewe n’uburwayi afite bumusaba kunywa litiro eshatu z’amazi ku munsi, yavuze ko yaburaga amazi yo kunywa.
Yavuzeko kuri ubu aya mazi yamubereye igisubizo aho yagize ati: "Iyo bamvomeye amazi meza yo kunywa kuri iri riba numva nezerewe mu mutima wanjye". Yavuze ko ku bw’iyo mpamvu yifuza kuzasengera muri iri torero rya Foursquare.
Bishop Prof Dr Fidele Masengo Umuyobozi wa City Light Foursquare yavuze ko igikorwa cyo kugeza amazi meza muri kariya gace byakozwe nyuma yo kumenya ko aka gace gafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
Yavuze ko uyu mushinga wasabye Imbaraga nyinshi ahanini bitewe n’uko aya mazi yaturutse mu bujyakuzimu burebure. Ni umushinga watwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20,000,000 millions) akaba ari amafaranga yakoreshejwe mu gukodesha imodoka zifashishwa, mu kugura amatiyo, ibigega, guhembwa abakozi n’ibindi.
Yavuzeko iri torero rifatanya n’abafatanyabikorwa baryo mu gukomeza kugeza ku baturage ibikorwa remezo ku bufatanye n’inzego bwite za leta. Yaboneyeho gutangaza ko iki gikorwa cyo kugeza amazi meza mu baturage kizakomereza mu tundi duce dutandukanye.
Iki gikorwa kikaba kije gikurikira umuhango wo gutaha iriba rya Ngaruyinka ryubakiwe abatuye i Rwankuba mu murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyakozwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2024, aho Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bufatanyije n’Itorero rya CityLight Foursquare Church, batashye ku mugaragaro iriba rya Ngaruyinka riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, mu Mudugudu wa Rwankuba.
Iki gikorwa cyakozwe ku munsi w’umuganda aho cyasize abantu bagera kuri 5 bakiriye agakiza, imiryango yabo yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza n’Itorero rya CityLight Foursquare church ryari rihagarariwe na Bishop Prof Dr Fidele Masengo, aherekejwe na bamwe mu bagize inteko nyobozi y’iri Torero n’Abakristo.
Abaturage b’i Runda bashimiye City Light Foursquare church yabubakiye ivomero rihagaze Miliyoni 20 Frw