× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwihariko Tonzi abona kuri Bruce Melodie na The ben n’indirimbo zabo akunda

Category: Entertainment  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Umwihariko Tonzi abona kuri Bruce Melodie na The ben n'indirimbo zabo akunda

Tonzi ntabona ko kuba aririmba indirimbo zo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bimubuza gukunda abahanzi baririmba indirimbo z’isi cyangwa ngo zo azikunde mu gihe ari nziza, ikaba ari yo mpamvu akunda Bruce Melodie na The Ben kubera umwihariko wabo.

Uwitonze Clementine umaze imyaka isaga 30 akora umuziki, we yivugiye ko indirimbo z’isi nubwo bamwe mu Bakristo batazumva, ariko ngo bashiduka bazikoresheje mu bukwe no mu bindi birori, bityo kubakunda bikaba bitarimo ikibazo kuko nta cyaha kibirimo.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Isibo FM yagize ati: “Abakora indirimbo zisanzwe turabafite ba Bruce Melodie, turabafite abakoze Icyumba cy’Amategeko (Riderman na Bulldog bamurika album yabo), Umunyarwanda ashyigikirwa nk’Umunyarwanda niba akora neza, niba uri Umukristo ukaba ukunda,…none se indirimbo za ba The Ben cyangwa na ba nde ntituzikoresha mu makwe se? ntituzikoresha ahantu hatandukanye se?”

Tonzi yavuze ko umuhanzi wes akwiriye gushyigikirwa by’umwihariko mu gihe ari Umunyarwanda kandi akora ibyiza hatitawe ku kuba aririmba izisanzwe cyangwa izo kuramya. Yagize ati: “Kuba ari Umunyarwanda, akora neza, ngomba kumukunda, kuba tudasengera hamwe ntibigomba kumbera inzitizi. Ijambo ry’Imana riravuga ngo umuntu nakora neza akwiriye kwemerwa kandi ibyo akora tukabishyigikira.”

Abajijwe uwo yahitamo nk’ukora neza cyane hagati ya The Ben na Bruce Melodie, Tonzi yagize ati: “The Ben na Bruce Melodie bose ndabakunda, bombi nabahitamo, kuko buri wese afite umwihariko we.

Njye nemera ko buri wese agira umwihariko we, ku bw’ibyo The Ben na Bruce Melodie ni abaririmbyi beza bakora neza kandi bakunzwe, bakomereze aho kuko bose ni itafari ku muziki nyarwanda. Buri wese ndamukunda ku giti cye, ni umuhanga kandi akora neza, nibakomereze aho kuko iyo bazamuye ibendera twese nk’Abanyarwanda bidutera ishema.”

Tonzi uzwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Humura, Respect yasohotse kuri album ye ya cyenda yise Respect, Mukiza aherutse gushyira hanze n’izindi, yavuze ko na we hari indirimbo z’abahanzi b’isi akunda kandi akaba aziririmba.

Kuri Bruce Melodie yagize ati: “Nzi indirimbo zabo nyinshi, indirimbo zabo turazumva ariko izo nkunda cyane, nka Melodie nkunda indirimbo ye urugero nk’iyo aheruka gukorana na Bwiza yitwa Ogera, ni yo indimo cyane. Ni nziza cyane.”

Uretse iya Bruce Melodie yavuze ko hari izindi nyinshi akunda, zimwe akaba anaziririmbira umugabo we Alpha Gatarayiha. Yavuze ko indirimbo y’isi azi mu mutwe yakunze mu magambo ye ari iya Melanie agira ati: “Hari indirimbo nakunze cyane, njya nkunda no kuyiririmbira umugabo wange, ni indirimbo ya Melanie, aho aririmba ngo ‘mu mazina y’urukundo wambwiye, ndacyasoma ibitabo gusa nkwise Mon Amour.’

Tonzi asengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi. Aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Mukiza, akaba yaratangaje ibi ari muri media tour (kuzenguruka ibitangazamakuru) avuga ku ndirimbo ye nshya.
Ushobora kuyumva

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.