× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Alexis Nkomezi yahishiye agaseke gahumura neza abazitabira "Turacyakwizeye Live Concert"

Category: Rwanda Diaspora  »  August 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Alexis Nkomezi yahishiye agaseke gahumura neza abazitabira "Turacyakwizeye Live Concert"

Umuramyi Nkomezi Alexis wahoze mu itsinda rya Gisubizo Ministries yateguye igitaramo "Turakwizeye Live Concert" kizaba kuwa 22/09/2024.

Ni igitaramo kizabera mu rusengero rwitwa "Hope of Life International Church" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho atuye. Nkomezi Alexis ni umwe mu baramyi b’abanyarwanda batuye muri Amerika kuri ubu bafashe neza imfatiro za Gospel.

Paradise yegereye uyu muramyi aduha amakuru kuri iki Gitaramo. Yagize ati: "Turacyakwizeye Live Concert ni igitaramo gifite intego yo kubwira Imana ko tukiyizeye uko byaba biri kose, ndetse no gukangurira abantu gukomeza kwizera Imana batitaye ku bihe banyuramo."

Nkomezi Alexis ni umugabo urangwa no gutuza no gucisha make. Abajijwe impamvu kuri affiche hatagaragaraho abandi baramyi n’amatsinda, yavuze ko agapfundikiye gatera amatsiko!

Yunzemo ati: "Ubu dufite agaseke tubabikiye k’abahanzi tuzafatikanya nabo muri Iki gitaramo, mube mubitse amatsiko gake tuzagenda tubababwira uko iminsi yegereza ariko vuba cyane turabababwira."

Yakomeje avuga ko iki Gitaramo yacyitiriye imwe mu ndirimbo ze nziza burimo ubutumwa bwururutsa imitima ihabye. Yagize ati: "Nkuko nabivuze haruguru, turacyakwizeye ni indirimbo ibwira Imana ko yukiyifitiye icyizere ko n’ibisigaye, n’ibitugora, n’ibyo tunyuramo bitunaniza, …. Turacyayizeye izabikora ariko kandi yibutsa abantu ko tugomba kuyinambaho kuko niyo yonyine ibishoboye kandi yo kwizerwa".

Uyu muramyi wahembuje benshi ibihimbano by’umwuka mu ndirimbo nka "Goligota", "Mana uri mwiza", "Turacyakwizeye", "Imbaraga za Yesu" n’izindi benshi bamubonamo umutaramyi mwiza mu buryo bwa live bakaba bamubona mu ishusho yo guhesha benshi ibyishimo n’amahoro yo mu mutima, binyuze mu bihimbano byiza by’umwuka n’amashimwe.

Kuri gahunda yo gutaramira muri Stade Amahoro no muri BK Arena, Nkomezi Alexis
yagize ati: "Nta gahunda twari twapanga yo gukorera muri izo nyubako uvuze, ariko igihe cy’Imana nikigera tuzabikora kandi turizera ko bitari kera cyane".

Mu murimo w’Imana usanga buri wese afite imfuruka yamubereye akabando bitewe n’impinga yamurengeje nka rya Faranga bavuze. Abajijwe ikijya kinezeza umutima we, yagize ati: "Mu gihe maze muri Gospel kitari gito, ikinezeza cyane ni ugukomeza gukorera Imana kuko biraryoshye cyane nubwo biruhije".

Yakomeje ikiganiro agera ku bicantege. Igihanda cya Dawidi yari Abusolomu umwana yibyariye, icya Salomo ubanza cyarabaye kwigumura k’umugaragu we witwaga "Yeroboamu, mu gihe Yozefu we yashaririwe na Muka Potifari.

Alexis we yavuze ko amahwa abona muri uyu muhamagaro n’ubwo adashobora gusubira inyuma ari ukutagira ubufasha buva muri bene data b’aba Kristu.

Birumvikana kumubaza ku gihe cyo kumanika microphone sibyakwitwa sakirirego! Gusa ntiyatinze mu makoni, yagize ati: "Nta gahunda mfite yo guhagarika kuririmba, sindabitekereza, ariko biramutse bibaye ubwo undi murimo umuntu yakora waba uwo gushyigikira abafite impano cyane cyane izo kuririmba kuko nzi uko bigorana ndetse no gukomeza guhamya Kristo uko nabishobora kose.

Nkomezi Alexis ni umukristo wizera Imana kandi uyikunda cyane, ni umugabo uhamye kandi ushikamye mu muhamagaro akaba afite umugore n’abana babiri.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.