× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusizi Murekatete yashimye Imana mu butumwa yageneye abamuremeye ibyishimo ku isabukuru ye-PHOTOS

Category: Entertainment  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umusizi Murekatete yashimye Imana mu butumwa yageneye abamuremeye ibyishimo ku isabukuru ye-PHOTOS

Nyuma y’ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, umunyabigwi mu gusiga, Umusizi Murekatete, yafashe ikaramu n’urupapuro yandika igisigo gishima abantu batandukanye bamubereye urumuri.

Abinyujije kuri status ye ya WhatsApp, Umusizi Murekatete wagaragaraga nk’uwasazwe n’ibyishimo yanditse igisigo cyuje ubuhanga bwa gisizi ndetse n’ubuvanganzo.

Ati "Yoooooo! Mbega ngo muranyura umutima! Mbega ngo Umunsi wanjye murawugira muhire bitarabaho! Mbega urukundo n’urugwira ngo birabakwira imitima uyu munsi nanjye nkaba mbicyimbagiye cyane!

Mbega umugisha usumba Indi nagize ubwo nabagiraga ubwo mwazaga mu buzima bwanjye. Ndishimye mu mutima wanjye, ku bw’ubutumwa bw’umutima w’ubumana n’ubumuntu mwangeneye uyu munsi ku isabukuru yanjye!

Kubagira byansumbiye byose! Ndabashimira ndabakunda buri wese hano ni umugisha kuri njye!
Imana ibahe umugisha murindwe nayo muri byose na Hose! by’umwihariko mu mpano Imana yaduhaye! Muhore mubaho mu rukundo ndabakunda bakundwa❣️❣️"

Uyu musizi yahindutse inganzo, iyo umutunguye ukamusaba gusiga ntiyiganda!

Ubwo yatungurwaga n’umunyamakuru wa Paradise.rw akamubaza uko yabyitwaramo aramutse asabwe kwifuriza isabukuru nziza umwe mu nshuti ze, yasubiza atazuyaje ati"Mbega umunsi nzasingiza ndasiba, mbega Umwiza wampese Umwiza, mbega ngo ndawusingiza uko usa mbega ngo ndawurata uko biwukwiye;

Mbega ngo ndawurimba guhinga amasimbi n’makombe mbega ngo ndahirwa none mbega ngo ndizihirwa ukundi! Uwo yahaye iramuhata mbibonye uwa none iramuhembura bihoraho bizira ikindi bibyara ikindi! Sinshaka kukuvuga abiri nakakuvuze uko biri ariko ku munsi usumbya Indi ubwiza nk’uyu sinasigara nta himbaje iyaguhanze ikaguheta ubupfura n’ubumana yigezeho!

Sinabura gusingiza Ubuntu n’ubumuntu bikuranga uri inshuti ikwiye i Rwanda! Uri urugero uri Mihigo ihimbaje! Turahirwa kukugira kuko Basogokuru Rusobanyamusatsi baguhese kutaragura urw’uruhinja kuva ubwo ubuhire buheta ubuhatsi none turizihirwa! Ndagukunda cyane Rwego rw’lngenzi iyo n’ino ,isabukuru nziza y’amavuko wibereho ingoma ibihumbi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Umusizi Murekatete yagize ati" Isabukuru inyibutsa ko navutse, inyibutsa ko ndiho, inyibutsa ko naremwe, bigatuma nshima Imana, nkashima abanyibarutse. Iri ni ishimwe riremereye mu mutima wanjye ryo gushima Imana, indamije ikandamiza undi mwaka nkayishima ko ndiho kuko hari benshi batakiriho".

Uwampa uburenganzira bwo kwita uyu mwaka izina nawita Murekatete. Nawitirira uyu musizi wahiriwe n’urugendo muri uyu mwaka wa 2023. Ubwo wasanga umbajije impamvu!!

Muri uyu mwaka wa 2023, abantu benshi bamenye uyu musizi. Ni bwo igisigo yise "Iwacu bazagukoshe" cyashoye imizi mu ndiba z’imitima ya benshi, baracyumva, bagisangiza abandi ndetse atumirwa ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Televiziyo Rwanda (RTV), Paradise Tv, n’ibindi.

Twamubajije ibanga yakoresheje muri uyu mwaka, asubiza agira ati" Uyu mwaka narawurose, mu ntangiriro z’uyu mwaka naravuze nti" Uyu mwaka kuri njye ni uwo gukora cyane, nzatanga umwanya wanjye, nigomwe ubutunzi".

Twamubajije igitambo yatanze muri uyu mwaka, ati"Niba urugero niyemeje gukora Video y’igisigo cyitwa "Mpindutse nte," ni igisigo nigomwe byinshi kandi byinshi kugira ngo mbashe kugaragaza impano iri muri njye".

Iki gisigo ni kimwe mu bisigo bizagarukwaho cyane muri Uyu mwaka bitewe n’Impamvu zitandukanye. Nyuma yo kugishyira hanze, abantu benshi baragikunze, baragihererekanya, bagitangaho ibitekerezo ndetse cyabaye imvano yo gutumirwa n’ibinyamakuru, amaradiyo n’ama televiziyo atandukanye.

Umusizi Murekatete ahamya ko iki gisigo cyamutwaye imbaraga nyinshi ugereranyije n’ibindi yakoze, dore ko ari igisigo gifite amashusho akoze neza. Ikindi, amajwi yakozwe mu buryo bwiza ndetse amajwi yacyo asohoka ayunguruye. Gusa ntiyicuza imbaraga yakoresheje hagendewe ku musaruro arimo kubona.

Kimwe mu byamushimishije harimo kwicarana n’umunyamakuru wa RTV, Nzeyimana Luckman!

Mu minsi ishize, hasakaye Video igaragaramo Umusizi Murekatete na Nzeyimana Luckman aho yamubazaga ati "Ni abantu bangahe bamaze kukubwira ko uri umunyempano udasanzwe!!! Umusizi Murekatete agitangira gusubiza, Lucky yahise amuhereza icyayi cy’u Rwanda mu kumuhamiriza ko afite impano yihariye bityo ko akwiriye gushimirwa.

Uyu musizi ahamya ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gukora ubusizi bubisi. Natwe dukomeje kumwifuriza gushora imizi ahatariduka, no gusera imihembezo kugeza ku bushorishori.
Twifurije ishya n’ihirwe uyu mukobwa urangwa n’inseko izira icyaha, icyasha ndetse n’icyago.

NGIKI IKIGANIRO UMUSIZI MUREKATETE YIGEZE KUGIRANA NA PARADISE TV

"MPINDUTSE NTE" IGISIGO GISHYA CY’UMUSIZI MUREKATETE

Umusizi Murekatete akomeje gushimwa na buri umwe wumva inganzo ye

Umusizi Murekatete yahawe impano y’ifoto ye n’umunyabugeni w’umuhanga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.