× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pauline yatangaje imbamutima ze nyuma yo gukabya inzozi zo "kumena ingano mu nkoko zishonje"

Category: Artists  »  41 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pauline yatangaje imbamutima ze nyuma yo gukabya inzozi zo "kumena ingano mu nkoko zishonje"

Umuhanzikazi wa Gospel Muhabwanayo Pauline yavuze ko yishimiye uburyo indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise “Isiganwa” yakiriwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, nyuma y’iminsi mike ayishyize hanze.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, Pauline yari yabwiye Paradise ko igihe azaba ayisohoye “bizamera nko kumena ingano mu nkoko zishonje”, amagambo yateje amatsiko kuri benshi bakibaza icyo yashakaga kuvuga.

Nyuma y’iminsi indirimbo imaze iri ku mbuga nkoranyambaga, Pauline yavuze ko nubwo akiri umuhanzi mushya utaramenyana cyane n’itangazamakuru cyangwa abafatanyabikorwa benshi mu muziki, yanyuzwe n’uburyo yakiriwe.

Ati: “Indirimbo, nkurikije urwego rwanjye, nta bantu tuziranye, ntaramenyana n’itangazamakuru, ndi kuri YouTube na bwo ntarafatisha, nashimira Imana ko nibura hari aho yangejeje, hari abantu yampuje na bo.”

Yakomeje avuga ko ubutumwa yagiye ahabwa n’abamaze kureba iyi ndirimbo bumwereka ko yakunzwe kandi ko abantu bayibonamo ubuhanga n’ubushobozi.

Ati: “Ni indirimbo abantu babonye bakambwira ko irimo ubuhanga, ubushake n’ubushobozi. Ku rwego rwanjye ukibyinjiramo, aho yabashije kugera hose, haranshimishije. Baba abayirebye bose barayikunze nkurikije ibitekerezo byabo, haba mu butumwa bwo mu gikari, kuri comments n’ahandi.”

Agaruka ku mvugo ye y’“ingano mu nkoko zishonje” yavuzwe mbere y’isohoka ry’iyi ndirimbo, Pauline yavuze ko ku rwego ariho nk’umuhanzi utangiye urugendo rwa muzika, yabonye ko ibyo yari yavuze byasohoye.

Ati: “Singiye kubeshya, ku rwego rwanjye, ku rwego mpagazeho nk’umuhanzi mushyashya, za ngano rwose navuzeho indirimbo itarasohoka, navuga ko zasamiwe hejuru, inkoko zishimiye ingano zagaburiwe.”

Iyi mvugo, mu magambo ye yasobanuye ko ingano ari indirimbo, ubutumwa burimo bukaba buzagera ku mitima y’abazayumva nk’uko inkoko zishonje zishimira kugaburirwa ingano.

Yongeyeho ko nubwo imibare y’abamaze kureba iyi ndirimbo ikiri hasi ugereranyije n’abahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, ashimira Imana ku ntambwe imaze gutera kandi ko ibikorwa byo kuyimenyekanisha bikomeje.

Indirimbo “Isiganwa” irimo ubutumwa bushishikariza Abakristo gukomeza urugendo rwo kwizera no kudacika intege hagati mu rugendo rw’agakiza. Ni yo ndirimbo ya mbere y’amashusho Pauline asohoye nyuma y’izindi zirimo “Murajya He?”, “Imbaraga z’Imana”, “Umwami wa Kera” na “Urashoboye” yari yarasohoye mu buryo bw’amajwi gusa.

Uyu muhanzikazi utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali avuga ko intego ye atari ugushaka kwamamara, ahubwo ari ugukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu no kubafasha kongera ibyiringiro muri Kristo.

Ongere ureba indirimbo Isiganwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.