× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Umusamariya mwiza" Mahoro Isaac agiye kubakira inzu nziza umuturage utishoboye

Category: Ministry  »  1 month ago »  Our Reporter

"Umusamariya mwiza" Mahoro Isaac agiye kubakira inzu nziza umuturage utishoboye

Umuhanzi Mahoro Isaac ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje guhuza ibikorwa by’ivugabutumwa n’ibikorwa by’urukundo nk’iby’umusamariya mwizaq, akaba ari gahunda yiyemeje gukora ubuzima bwe bwose.

Mahoro Isaac akorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata. Yatangiye kuririmba mu 2006 ari mu mashuri yisumbuye, aho yari mu itsinda Three Light Angels. Nyuma yo gusoza amashuri, iryo tsinda ryaje gusenyuka buri wese ajya mu nzira ye.

Mu 2013 ni bwo yashyize hanze album ye ya mbere yise "Igisubizo", ikaba yarakunzwe cyane. Ubu amaze gukora indirimbo hafi 100 zirimo izakunzwe nka "Ndabizi neza", "Urukundo", "Isezerano" n’izindi.

Muri iyi minsi ari gukora umuziki ashyigikiwe n’itsinda rimufasha [Management Team] rigizwe n’imiryango 10. Ni itsinda rikomeye rihagarariwe n’Umujyanama we Niyomwungeri Pierre.

Kuva kuwa 20 Kamena kugeza kuwa 28 Kamena 2025, Mahoro Isaac yakoze igitaramo "Nawe Birakureba" cyabereye kuri Nyamata SDA Church, mu Karere ka Bugesera.

Cyaririmbyemo Inyenyeri Group (Mahembe SDA), Abatwaramucyo (Kacyiru), Jaspers Singers (Nyamata), Abungeri (Nyamata), Ububyutse (Nyamata), Esperance (Nyamata), Adonai (Apace), Mwizerwa Jacques na Sister Yvonne.

Iki giterane cy’iminsi 9 cyabonetsemo umusaruro ushyitse dore ko abantu 65 bakiriye agakiza ndetse bakabatizwa, 201 bavurwa ku buntu indwara zitandukanye ndetse hanatangwa ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 batishoboye.

Mahoro Isaac ati: "Numva nyuzwe n’uko igitaramo kirangiye kuko umusaruro wabonetse ku rwego rwo hejuru". Yavuze ko 50% ya mituweli yatanze zizahabwa abo mu murenge wa Nyamata, naho 50% zigasigara mu Itorero abarizwamo rya Nyamata.

Yavuze ko mu bikorwa ateganya gukora harimo kubakira inzu nziza umuturage utishoboye. Yavuze ko uwo muntu azubakira ashobora kuzatoranywa n’Ubuyobozi bw’Itorero abarizwamo cyangwa agatoranywa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata atuyemo.

Uwera Marie Aimee, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuhanzi Mahoro Isaac, yishimira ko babashije kwesa imihigo bari biyemeje kuzageraho mu myaka itatu, anatangaza ko bagiye gutegura igenamigambi ry’imyaka 5, kandi rizaba ririmo ibikorwa birimo n’ibitaramo bikomeye bizabera muri Kigali no mu ntara zitandukanye.

Kuwa ariki 29 Nyakanga 2023, Mahoro Isaac umaze imyaka 19 mu muziki, yakoze igitaramo yise "Yanteze Amatwi Live Concert", atanga mituweli 100 ku batishoboye ndetse agabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa by’urukundo Isaak Mahoro akora, Paradise yabigereranyije n’iby’umusamariya mwiza uvugwa muri Bibiliya. Imvugo “Umusamariya mwiza” bayikoresha bashaka kuvuga umuntu ukunda gufasha abandi, bakabona ibyo bakeneye.

Luka 10:33-35 "Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe", aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza.

Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’ ".

Mahoro Isaac umuramyi wuje ubumuntu n’ubukristo

Umufasha wa Mahoro Isaac

Mu giterane "Nawe Birakureba", Mahoro yatanze mituweli 100

Bamwe mu bagize "Management Team" ya Mahoro Isaac

Mahoro Isaac arashimirwa umutima agira wo gufasha abatishoboye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.