Umuramyi Aline Gahongayire benshi bafata nk’umusamariya mwiza kubera ibikorwa by’urukundo akora, yongeye gusangira n’abana babarizwa mu itsinda rya Sunday Love Kids.
Sunday Love Kids ni abana bamaze imyaka ibiri bafashwa na Foundation Aline Gahongayire aho bahura buri cyumweru bagakora amateraniro ndetse bagasangira na Aline Gahongayire.
Ni abana bavukiye mu miryango itishoboye dore ko usanga bamwe muri bo badafite ababyeyi hakaba n’abatawe n’imiryango. Uyu muramyi yabahuje mu rwego rwo kubaremera icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza no kubasubizamo intege.
Uretse gusangira, gusenga no kuganira ku ijambo ry’Imana, habaho umwanya wo gukora siporo no kumera impano zibarimo.
Mu rwego rwo kubaremamo ibyishimo, haba umwanya wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ku bana baba baravutse mu bihe bitandukanye dore ko bitakoroha ko buri mwana agira umunsi we wihariye wo kuremerwa umunsi w’amavuko.
Abajijwe umwihariko umusangiro w’uyu mwaka ufite, Aline Gahongayire yasubije Paradise.rw ati "Kuri iyi nshuro ntabwo twasangiye gusa, ahubwo abana bahawe n’impano zirimo imyambaro mishya, amacupa yo kujyanamo amazi mu gihe bagiye ku ishuli ndetse n’ibindi bikoresho".
Ku bijyanye n’uko aba bana bakiriye uyu munsi, yasubije ko bishimiye cyane uyu munsi dore ko habayeho n’umwanya wo gushima Imana yabarinze ndetse no kuyiragiza imigambi iri imbere.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Ibyakozwe n’intumwa 20:35 hagira hati "Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa", mu kumubaza umugisha aheshwa n’ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.
Aline Gahongayire yagize ati: "Sinabona igisobanuro cyo kuvuga umugisha bimpesha. Gusa umugisha wa mbere ni uko umutima wanjye uhora unezerewe kandi ukanyurwa". Yongeyeho ko ibi bikorwa by’ubugiraneza abikora abikunze akabikorana amahoro.
Yavuze ko mu byo akora byose ahamya adashidikanya ko afitanye ibanga n’Imana akaba abibona umunsi ku wundi. Yahuje imigisha abonera muri ibi bikorwa n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati "Kuba nkora akazi kanjye ka buri munsi bikagenda neza, business zanjye bikagenda neza, ingendo zanjye za buri munsi zikaba amahoro, nkasinya amasezerano n’ibigo bitandukanye, umuryango wanjye ukaba amahoro, ibi byose ni umugisha nkura mu gakiza k’Imana".
Abajijwe Inama yaha ibyamamare usanga bititabira ibikorwa by’urukundo, yavuze ko buri wese agira umuhamagaro we. Yongeyeho ko ibyo byamamare bishobora kuba bifite ibindi bikorwa bitunganya nawe atashobora.
Yongeyeho ko gufasha, kugira ubumuntu n’urukundo ari inshingano za buri muntu wese cyane ko bidasaba ubushobozi bwinshi ahubwo bisaba umutima w’urukundo.
Aline Gahongayire ni izina rifite ubusobanuro bukomeye. Ni umwe mu baririmbyi bafite igikundiro ahanini biturutse ku butumwa atambutsa mu ndirimbo ze zirangajwe imbere n’indirimbo "Ndanyuzwe" ndetse n’izindi.
Ni umwe mu bantu bazwiho kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga imbwirwaruhame zisubizamo icyizere abarambiwe ubuzima n’abadafite icyerekezo.
Ni umwe mu bantu bashimwa na benshi bitewe no kwisobanukirwa no gukoresha umuhamagaro neza.
Afite website ye yitwa www.gahongayire.com wasangaho amakuru ajyanye n’ubuzima bwe ndetse n’ibikorwa bye. Ushaka indirimbo ze uzisanga kuri YouTube, Spotify, Apple ndetse na Apple Music.
Aba bana bishimiye cyane gusangira na Aline Gahongayire
Aline Gahongayire azwiho umutima w’urukundo aho akunze gufasha abatishoboye mu bihe binyuranye