Africa College of Theology ni Kaminuza ikomeje kubaka ubwami bw’Imana binyuze muri porogaramu z’amasomo itanga mu byiciro bitandukanye.
Iri shuli rikaba ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye muri uyu wa Gatatu tariki ya 18/12/2024 hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi byibazwaga kuri iri shuri no guha umuyoboro abantu bifuza kwiga amasomo agendanye n’iyobokamana.
Abarimo Pastor Celestin, Pastor Mary na Bahizi batanze umucyo ku kamaro ko kwiga muri iri shuli rimwe mu mashuli yanyuzemo Abashumba b’amatorero atandukanye mu Rwanda, muri Kenya na Nigeria.
Dr Manaseh yasobanuye umumaro wo kwiga muri iri shuli. Yavuzeko iri shuli ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Binyuze mu mahugurwa, iri shuli rikaba ryaratanze umusanzu ukomeye mu iyobokamana, aho kuri ubu ari rimwe mu mashuli afite ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda yahawe n’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC).
Pastor Mary akaba umunyeshuli muri Africa College of Technology yageneye abandi bashumba ubutumwa bubahamagarira kuza kwiga muri iri shuli.
Yavuze ko kuza kwiga muri iri shuli yashakaga ubumenyi. Uyu mushumba waje kwiga asanganywe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza, yavuze ko yasunitswe n’ijambo ry’Imana riboneka muri Imigani 4:4-5 rigira riti: "Shaka ubwenge ushake n’ubuhanga".
Pastor Mary yavuze ko iri shuli ryigisha abakozi b’Imana uburyo bwo gukoresha umuhamagaro w’ivugabutumwa no gutegura icyigisho. Yagize ati: "Nta muntu wize hano wajya gushinga YouTube channel yo gutwika".
Pastor Celestin umwe mu bitabiriye iki kiganiro yagiriye inama Abashumba ndetse n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’iyobokamana kugana iri shuli dore ko uretse iyobokamana, risanzwe ritanga ubumenyi mu micungire y’umutungo (Management skills).
Dr Manasseh yasobanuye ko iri shuli ritanga umusanzu ukomeye mu bindi bikorwa by’iterambere ry’Igihugu, ni ukuvuga mu mibereho myiza y’abaturage no mu bukungu.
Umuyobozi Mukuru w’ishuri rya tewoloji rya ACT, Rev. Prof. Nathan H. Chiroma, yatangaje ko nyuma y’uko RGB ifashe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu Gihugu no kongera gukora ubwo bugenzuzi bwaherukaga mu 2018, umubare w’abanyeshuri bigisha warushijeho kwiyongera, avuga ko hari abo usanga hari abazanywe n’iyi mpamvu bikarangira babikunze ndetse bibagiriye umumaro munini.
Mu Rwego rwo guharanira ko buri muntu wese yaba ambasaderi mwiza wa Kristo, iri shuri ryashyizeho uburyo bworoshye bw’imyishyurire.
Yaba ku biga bashaka impamyabumenyi ya kaminuza mu iyobokaman a(Bachelor degree) cyangwa se ku bantu baziga amasomo y’umwaka imwe yigwa n’abasoje kaminuza (Post graduate), ushobora kwishyura amafaranga y’ishuli mu byiciro bine (4 installments).
Kugeza ubu, imiryango irafunguye ku bashaka kwihugura muri iri shuri rya Africa College of Theology (ACT), aho ibijyanye no kohereza ubusabe bwo kuryigamo bizarangirana n’itariki 10 Mutarama 2025. Abari kwakirwa, ni abashaka kwiga mu cyiciro kizatangira muri Mutarama ndetse n’abazatangira muri Kanama 2025.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Africa College of Theology, Rev. Prof. Nathan H. Chiroma
Africa College of Theology yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Kaminuza ya Africa College of Theology ifatiye runini Itorero rya Kristo mu Rwanda
Rev Dr Charles Mugisha niwe Muyobozi w’Ikirenga wa Africa College of Theology