PSA (Presbyterian Students Association) ni ihuriro ry’abanyeshuri bakunze kwita (Presbyterienne) kuko nta matorero bagira muri Kaminuza, bityo bagakora umuryango (Association) ushingiye ku ma church.
PSA yateguye igiterane kuri uyu wa 14 Mutarama 2024 kizatangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kugera saa munani z’umugoroba. Ni igiterane gifite intego igira iti:" Kuko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo, ahubwo ari ubw’imbaraga" (1 Abakorinto :4:20)
Paradise yaganiriye n’umuyobozi mukuru wa PSA, Thierry Mushimiyimana aho agira ati: "lki giterane cyateguwe na PSA -UR HUYE Campus hagamijwe kugumya gukusanya umusanzu w’amafaranga y’inkunga yo gushyigikira umushinga wo kugura ibyuma "Musical instruments fundraising project ". Tukaba tuzakorera kuri EPR Paruwase ya Butare.
lki giterane kizitabirwa n’amakorali atandukanye kandi meza nka korali Imbaraga z’Imana [ituruka nyamagabe muri EPR], korali Shakumukiza ya EPR Butare, korali Beatitude nayo ya EPR Butare Parish na Korali Kubwubuntu yo ikaba ari iy’abanyeshuri b’abapresbyterienne mu Rwanda bahurira mu muryango witwa Presbyterian Students Association [PSA] bakorera muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye.
Uyu Muyobozii w’uyu muryango wa PSA yakomeje agira ati: "Ubutumwa twagenera abakunzi bacu ni ukubashimira ubufatanye tugirana no kubasaba kurushaho kugumya kudutiza amaboko muri ikigikorwa cy’umushinga wo kwagura ibyuma dufite.
PSA UR Huye bateguye igiterane gikomeye bise "Music Instruments Fundraising Concert"
Nukuri nibyumugisha ni bakomerezaho uwiteka azabagororera nibatagwisari peee. MATHIEU 7:7_8 musabe muzahabwa kd mukomange muzakingurirwa kuko usabye ahabwa nukomanze akingurirwa.
Mukomerezaho