Umuryango wa CEP ukorera ivugabutumwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye wateguye igikorwa cyo gusengera abayobozi bashya bimitswe.
Ku wa 16 Ukuboza 2023, muri CEP UR Huye abakristo basengera muri CEP (abacepien (ne) bateraniye hamwe mu gikorwa cy’amatora y’abayobozi bazayobora CEP mu 2024.
Kuri uyu wa 07 Mutarama 2024, abayobozi ba CEP bashya bazasengerwa. Ni igikorwa cyiswe "Inaguration Ceremony" kizitabirwa na Korali zo muri CEP na Korali y’abashyitsi ariyo korali "Itabaza" ya ADEPR Gahogo.
Uyu muhango uratangira ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba mu nzu mbera byombi ya Kaminuza ya UR Huye ahazwi nka Main Auditorium.
Abayobozi ba CEP UR Huye batowe bagiye gusimbura abayobozi bakurikira bayoboye mu mwaka wa 2023 aribo:
Président: Turatsinze Rodrigue
Vice Président 1: Ufiteyesu Etienne
Vice Président 2: Nyiraneza Benitte Promesse
Sécretary: Agatesi Aimee Sandrine
Accountant: Uwera Sandrine
Abajyanama: Hakizimana Aaron, Uwikunda Jeanette
CFMN (ushinzwe ishuri rya Bibiliya): Niyitegeka JMV
Abayobozi bashya basimbuwe n’aba bayobozi bakurikira:
President: Rukundo Aimable
Vice President 1: Nshimiyimana Moses
Vice President 2: Niyongira Nicole
Secretary: Munezero Blandice
Accountant: Iranesha Azuba
Abajyanama:Ineza Esther,Twizeyimana Eric
CFMN (uhagarariye ishuri rya Bibiliya): Habumugisha Alexis
Ibi bibaye nyuma y’igiterane cyabaye muri CEP kandi akaba ari ngarukamwaka cyiswe "Evangelical campaign". Ni igiterane cyavuyemo iminyago myinshi lmana irigaragaza ndetse cyari kitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye ndetse n’amakorali atandukanye.
Abayobozi bashya ba CEP UR Huye
Abayobozi bashya ba CEP UR Huye
Komiye icyuye igihe ya CEP UR Huye
Komiye icyuye igihe ya CEP UR Huye
Korali Itabaza ya ADEPR Gahogo itegerejwe muri UR Huye
Biraba ari ibirori bikomeye kuri iki cyumweru muri UR Huye
Dushimiye cyane komite ya cep icyuye iguhe bagaragaje ubutwari cyane hamwe no kwitanga cyane imana izabagororere cyane kdi mbasabiye nimigisha ikindi nibyagaciro cyane kuba habaho ineguration ceremony turabyishumiye cyane kukigero cyo hejuru komite ya cep nshya nayo iguhe ni icyanyu turagumya tubasengere ngo imana izabibashoboze murakoze turabakunda cyane