× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inzu isanzwe inyuma ariko imbere yihishemo ibanga ritangaje bamwe bahamya ko ari iya Satani

Category: Business  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Inzu isanzwe inyuma ariko imbere yihishemo ibanga ritangaje bamwe bahamya ko ari iya Satani

Inzu isanzwe ibarizwa muri Barrhead, mu gihugu cya Scotland, yateye benshi urujijo nyuma y’uko ishyizwe ku isoko ku giciro cya £140,000 (asaga miliyoni 210 mu mafaranga y’u Rwanda), ariko igatungura ababashije kuyinjiramo kubera ibiri imbere mu nyubako.

Iyi nzu yo mu gace ka Tower Avenue ni igice kimwe cy’inzu yegeranye (semi-detached), igeretse rimwe, ikaba irimo ibyumba bibiri byo kuryamamo. Iyo uyirebeye inyuma, ubona isa n’andi mazu asanzwe y’amatafari. Nyamara, ku bayisuye, basanze irimo ibintu bikanganye n’ibidasanzwe, kugeza ubwo bamwe bayise “Inzu ya Satani”.

Ashleigh Anderson, w’imyaka 33, Umunyaskotilandekazi ukunda ibishushanyo, Gothic na Halloween, ni we nyir’iyi nzu. Yayiguze mu 2022, maze mu gihe cy’imyaka itatu ayihindura uko yifuzaga, inzu yuzuye amabara y’umukara mwinshi, ibikoresho bidasanzwe ndetse n’udushushanyo duteye ubwoba.

Umuntu ukunda Gothic na Halloween, nka Ashleigh, aba akunda ibintu bifite isura y’umukara, ibigaragara nk’ibiteye ubwoba, cyangwa se ibintu bidakunze gukundwa na benshi mu buzima busanzwe.

Akenshi akunda amabara y’umukara, umutuku, icyatsi kibisi, n’ibishushanyo cyangwa imitako yerekana amagufa, imitwe y’abantu, ibisimba, imyuka mibi, cyangwa ibindi bimeze nk’ibyo mu nkuru ziteye ubwoba.

Uburyo yambara, atunganya inzu ye, n’ibyo akunda kureba (nko mu mashusho cyangwa ibitaramo), byose bigaragaza gukunda ibintu bihabanye n’ibisanzwe byitwa “byiza”, aho aba ashaka kugaragaza umwimerere we no gukunda ibidasanzwe.

Si uko aba ari umuntu mubi cyangwa umurozi, ahubwo aba ashaka kugaragaza urundi ruhande rudasanzwe rw’ubuzima, akenshi rufitanye isano n’ubuhanzi, ubuhanga, n’amarangamutima yihariye.

Aganira n’itangazamakuru, Ashleigh yavuze ko icyumba cyo kuraramo cyashushanyijwe gishingiye ku nyubako z’amazina y’amaduka y’amashusho y’amattoo.

Ku nkuta, hariho ibisigazwa by’amagufa ariko by’ibishushanyo, bimwe bakora nk’ubugeni, utubumbano tw’abantu bambaye amababa bameze nk’abana b’abamarayika, ikibumbano cy’agahanga k’umuntu, n’umutwe w’imparage wambaye ingofero ya top hat, byose byashyizwe ku nkuta z’umukara.

Ibikoresho byo mu nzu na byo birihariye: intebe ziriho ibintu bimeze nk’amaso manini, ariko y’ibishushanyo, ameza afite amaguru ameze nk’ay’udusimba cyangwa ay’abantu

Intebe z’amadiva zifite ibipupe bimeze nk’imbwa zambaye amakote ahenze ziri kuri buri ruhande

Amatara yaka mu ibara ritukura kandi ari mu kanwa k’ibipupe by’ibibumbano bireba nabi cyane bimeze nk’imbwa n’ibindi

.

Isoko ryo kugurisha iyi nzu ryashyizwe hanze n’isosiyete ya Kelly Residential, aho bavuga ko nubwo igaragara nk’inzu isanzwe, imbere yayo harimo umwihariko udasanzwe.

Mu byavuzwe mu itangazo ry’igurishwa ry’inzu harimo ibi: "Iyi nzu ifite ibyumba bibiri byo kuryamamo, yubatse mu buryo busanzwe, ariko uyinjiyemo usangamo ubwiza budasanzwe bwubakiye ku ishusho y’imyemerere ya Gothic.

Ifite igikoni kinini cyuzuyemo ibikoresho by’ikorabuhanga, inzugi n’intebe z’umukara, hamwe n’ahantu hagari ho gukorera.

Icyumba nyamukuru cyo hejuru gifite urukuta rufite amabara acyeye ndetse inzugi n’amadirishya bikoze mu birahuri binini.

Icyumba cya kabiri gikoreshwa nk’icyumba cyo gushyiramo imyambaro ariko gishobora kuba icyumba cya kabiri cy’abashyitsi cyangwa aho gukorera mu rugo."

Nubwo bamwe bashobora kwanga imiterere idasanzwe y’iyi nzu, abandi bo bayibonyemo uburyo bwo kugaragaza umwimerere no gutura ahantu hadasanzwe. Ashleigh yavuze ko ashyira ku isoko iyi nzu kubera impamvu ze bwite, ariko yizeye ko izashimisha undi muntu ushaka gutura mu nzu “yihariye.”

Ni inzu isanzwe, ariko ibirimo imbere biratangaje cyane, bituma bamwe bayita iya Satani

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.