× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jacky Flower akomeje kudabagiza abakiriya! Tegura ubukwe ureke kwitwaza ko wabuze ukwambika

Category: Business  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jacky Flower akomeje kudabagiza abakiriya! Tegura ubukwe ureke kwitwaza ko wabuze ukwambika

Hari abasore n’inkumi muganira bakakubwira ko mu byatumye batinda gukora ubukwe, byatewe n’imyambarire ya bagenzi babo bambariye ikabatera ipfunwe. Hari n’abakubwira ko aho kugira ngo bakore ubukwe nk’ubwo baherutse gutaha, bahitamo kubusubika.

Ubu rero isubika ry’ubukwe kubera kubura uwakwambika neza byatewe ipine! Abakobwa b’iyi minsi ni abasirimu, utangira kumutereta akakubaza uko ku munsi w’ubukwe muzaba mwambaye, uko salle izategurwa, ibyicaro...Yakumva ufitemo akantu ka parapara akagutera uw’inyuma. Hehe no kubengwa rero!

Nyuma yo kurambirwa abasore n’inkumi bahora bamuganyira guterwa indobo kubera ko nta murongo ufatika wo gutegura ibirori, Giraneza Jacky bakunze kwita Jaky Flower yashatse ibisubizo birambye. Ubu hehe no gukoresha indabo utumije iyo za burayi.

Ubu Jacky Flower Collective ni igisubizo cyawe. Ifasha abageni gutegura ibirori kandi neza, ikabicaza ahantu hasirimutse, ikabambika neza, ubundi mugakora ibirori binogeye ijisho.

Mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo yahisemo gukorera ahabereye abasirimu ahagendwa na buri wese bitamusabye itike y’umurengera, kuhagera ntibisaba kwitwaza inkweto eshatu imwe ngo yacitse kubera urugendo, kubona parikingi biroroshye cyane. Bakorera mu isoko rya Nyarugenge, muri etage ya 2.

Ku bundi busobanuro mwahamagara kuri 0785719136, iyi nimero rwose iba no kuri WhatsAapp.

Nongere nibwirire abategura ibirori nk’isabukuru, kwitegura kwibaruka, Bridal Shower, imyambaro myiza ni muri Jacky flower. Barakuremera ibirori, wirirwe wishimye.

Urashaka ko umukunzi wawe muzarambana? Gana Jacky Flower aguhitiremo imyambarire ijyanye na Size yawe ureke bya bindi byo kwambara imyambaro bakabona irakwambaye.

Nanjye nti "Nta wundi nagana".

Muri Jacky flower bakuremera ibirori

Giraneza Jacky adabagije abafite ubukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.