× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia yatanze kado ku bakobwa batinze kubona abagabo mu gisigo “Nacumuye Iki?”

Category: Artists  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurizabageni Nadia yatanze kado ku bakobwa batinze kubona abagabo mu gisigo “Nacumuye Iki?”

Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia uzwi mu mwuga we nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo “Nacumuye Iki?”

Ni igisigo yageneye abakobwa batinze kubona abagabo bidaturutse ku bushake bwabo, aho usanga abenshi bibaza bati: “Nacumuye Iki Mana?” “Ese kuba ntabona umugabo ni uko ndi mubi, cyangwa hari indi mpamvu?” Yibaza icyo yacumuye kandi asenga buri munsi ngo abone umugabo, isengesho ntirisubizwe!

Agaruka ku gahinda k’umubyeyi we uterwa ipfunwe no gutaha ubukwe bw’abandi bakobwa, nyamara we nta n’akanunu k’umusore umunuganuga.

Ibyo byose bimutera gutekereza kwiyahura, kuba yahonga umugabo byinshi ngo wenda amwemere, kuba Yesu yarameneye abandi amaraso ye we akamwibagirwa, n’ibindi. Atekereza ko ari icyaha yakoreye Imana, bigatuma ayibaza ati “Nacumuye Iki ngo nikosore?”

Iki gisigo cyamaze kugera kuri uyu wa 30 Mutarama 2026. Ni igisogo yise Nacumuye Iki? Akivugaho yagize ati: “Kirimo amagambo y’umukobwa wihebye, imyaka yajyanye, ariko akaba atabona umugabo wamukunda ngo amugire umugore babane nk’abandi bakobwa.

Harimo amagambo y’uko aba yiyumva iyo abona abakobwa bangana babona abagabo, bakabyara, we akiri iwabo.”

Igisigo “Nacumuye Iki?” cyitezweho kuzaba kimwe mu bizahumuriza abakobwa biyumva nk’abagumiwe, bakiheba kuko batinze kubona abo bakwiranye ngo bashingane umuryango, bo nta tuhare babigizemo na ruto.

Uyu musizi amenyerewe mu gusohora abageni ku munsi wabo w’ubukwe, ari na ho havuye izina Umurizabageni, bigendanye no kubavugira imivugo ituma bagira amarangamutima menshi bakisanga barize.

Akora ibihangano byiganjemo ibyo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi no mu gusohora abageni.

Yifuza kuzakomeza gukora ibihangano byiganjemo ibishyira imbere ubutumwa bwubaka imitima y’ababyumva, abahumuriza, abereka ko nyuma yo kunyura mu nzira nyinshi bikanga, iz’Imana zo zirenga igihumbi, kandi ko iba ikibategurira ibindi byiza imbere.

Nadia azwi cyane ku bisigo nka “Wisanza Ibyo Usanze,” Data Nzira Iki?, Unziza Iki Ma?, Macibiri, Kibondo, Icupa n’ibindi.

Reba igisigo “Nacumuye Iki?” kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.