× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia yatangaje indi mishinga mishya nyuma y’igisigo Macibiri gikomeje kuriza benshi

Category: Artists  »  6 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurizabageni Nadia yatangaje indi mishinga mishya nyuma y'igisigo Macibiri gikomeje kuriza benshi

Uwimbabazi Umurerwa Nadia wamamaye nk’umusizi ukomeye ku izina rya Umurizabageni Nadia, umukobwa uvuka mu Karere ka Nyagatare akaba atuye i Musanze aho akorera, yatangaje indi mishinga mishya nyuma y’igisigo Macibiri gikomeje kuriza benshi

Nyuma y’uko ku wa 19 Ukwakira 2025 hasohotse igisigo cyiza cyane “Macibiri” cyakoze ku mitima y’abumva Ikinyarwanda batari bake kugeza ubwo benshi bakivuga ko cyabatangaje kikabariza, Umurizabageni Nadia, umusizi n’umunyabugeni ukiri muto, yatangaje ko afite indi mishinga myinshi iri mu nzira kandi ikomeye kurushaho.

Macibiri cyavugishije abantu benshi bitewe n’ubutumwa bukomeye burimo. Ni igisigo gikubiyemo ubuzima bw’umwana w’umukobwa ukiri muto urererwa mu buzima bubabaje, mama we ari mu minsi ya nyuma yo kubaho.

Amarangamutima yuzuye muri iki gisigo, uburyo gisozwa umubyeyi uba upfuye agasiga akana katazi se – byose byatumye benshi bananirwa kwifata.

Umunyamakuru wo ku kinyamakuru cya Paradise.rw uzwi nka Obededomu, avuga kuri iki gisigo, mu marira menshi cyane yagize ati: “Ntababeshye, iki gisigo uyu munsi maze kukireba inshuro 10 ariko ndimo kurira. Kuko ndimo ndahita nkurura ishusho y’uburyo mama yapfuye asiga uruhinja rumaze amasaha 2 ruvutse. Gusa Nadia ni umugome.”

Yongeyeho ati: “Kuko kuriya yasoje byo buzariza abantu benshi. Sinjya mfa kurira. N’iyo umuntu wo mu muryango yapfuye sindira, ariko iki gisigo kirimo kundiza cyane .”

Iki gisigo cyafatiwe amashusho na Patient Mugisha uzwi nka Patient For Sure, ari na we uherutse kumufasha muri Data Nzira Iki na Kibondo, ibisigo byakunzwe cyane mu busizi bwa Nadia, binyujijwe muri label ya TFS (Trinity For Support), Nadia akaba arimo nka Ambasaderi w’Umurage Art igamije guteza imbere umuco nyarwanda.

Abafana ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugisangiza hose, ndetse benshi mu babashije kukireba no kucyumva bavuze ko cyatumye barira kubera ukuntu gifite ubutumwa buremereye, bwubaka kandi bushishikariza abantu kugira imbabazi n’urukundo mu muryango.

Indi mishinga irakomeje…

Mu kiganiro Umurizabageni Nadia yagiranye na Paradise, yavuze ko atagiye guhagarara aha. Yagize ati: “Mfite ibisigo byinshi birenga bitanu byanditse, mfite ibindi byafashwe amajwi, yewe hari ikindi namaze gukorera amashusho.”

Yavuze ko icyo yateguye gifite amashusho kizibanda ku rubyiruko rwishora mu bintu bibi bitandukanye – irari ry’umubiri, ingeso mbi, n’ibindi – akabasaba kwitonda no gutekereza ejo hazaza.

Nadia yongeraho ko ibyo akora byose ari uburyo bwo kugira uruhare mu kubaka sosiyete y’u Rwanda, abinyujije mu busizi bwe buherekezwa n’indangagaciro nziza, nk’uko na Bibiliya ibyifuza.

Abafana baramushyigikiye ariko kuri YouTube aracyari inyuma

Nubwo igisigo Macibiri cyamenyekanye cyane ku mbuga nka TikTok, aho cyamaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 137 binyuze ku musizi Boyfriend Patrick n’abandi bafatanyabikorwa, ndetse n’utuntu twinshi twagiye dushyirwa kuri status zitandukanye zikarebwa n’ibihumbi byinshi, Nadia asaba abafana kumushyigikira cyane kuri YouTube na ho ibikorwa bye bikazagera kure kurushaho.

Umurizabageni Nadia akomeje kwigaragaza nk’umusizi ufite ejo hazaza heza mu ruhando rw’ubusizi n’umuco nyarwanda. Ubutumwa bwe burimo imbabazi, urukundo, indangagaciro zo kwirinda no guharanira icyiza, ni bwo butuma akundwa n’abatari bake bo mu ngeri zose, kandi ibikorwa bye bigakomeza guhindura imitima ya benshi.

Abakunzi b’ibisigo n’umuco Nyarwanda bategerezanyije amatsiko ibyo azasohora mu gihe kiri imbere – kuko urugendo rwe ruracyari rurerure kandi ruratangaje.

Nawe wareba amashusho ya Macibiri kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Umikobwa mwiza Kandi w,umusizi nakomerezs aho tumuri inyua

Cyanditswe na: Rukundo Hermenegilde  »   Kuwa 27/10/2025 13:42

Nange nka musaza we nterwa ishema n’aho ageze n’ibindi IMANA izabikora ndetse na YouTube Channel ye ibe Nini cyane kubwa Yesu kristo umwami wacu
AMEN.

Cyanditswe na: Maître Kabuto ( Musian & Comedian)  »   Kuwa 27/10/2025 05:47

Imana ijye imuha umugisha abatanze isomo rinini

Cyanditswe na: Gift mimi Adeline   »   Kuwa 25/10/2025 10:56

Caurage
Mwana wajye

Cyanditswe na: pierrine  »   Kuwa 25/10/2025 08:43

Ch nneza kbx,komerezaho

Cyanditswe na: eric  »   Kuwa 25/10/2025 08:42