× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo “Wisanza Ibyo Usanze” kiganisha ku kwirinda ubusambanyi mu rubyiruko

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurizabageni Nadia yasohoye igisigo “Wisanza Ibyo Usanze” kiganisha ku kwirinda ubusambanyi mu rubyiruko

Ku wa 21 Ugushyingo 2025, Umurerwa Uwimbabazi Nadia wamamaye ku izina rya Umurizabageni Nadia, yashyize hanze ku mugaragaro igisigo gishya yise “Wisanza Ibyo Usanze.”

Umurizabageni Nadia, yatangaje ko yasohoye iki gisigo gishya yise “Wisanza Ibyo Usanze”, agamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibishuko by’ubusambanyi, uburara n’imyitwarire idafite icyerekezo.

Uyu musizi yafashe umwanya mu kiganiro yagiranye na Paradise, agaragaza ko igisigo ari ubutumwa buhambaye ku buzima bw’urubyiruko, cyane cyane abakobwa. Ni igisigo cyafatiwe amashusho mu bice bya Gasanze, mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratunganyijwe na Patient Mugisha For Sure, umufatanyabikorwa we mu ishyirahamwe rya TFS (Trinity For Support), aho Nadia ari Ambasaderi w’ishami ry’umuco ryitwa “Umurage Art.”

Mu butumwa bwe bukubiye mu gisigo, Nadia asaba urubyiruko kunyura mu nzira ibahesha agaciro no kwirinda kubaho mu nzira zo kwiyandarika. Amagambo ye arakomeye kandi yuzuyemo impuhwe, aho avuga ati:

“Wisa n’uwasaze ndakuzi… Wisanze waraye i Musanze, wikangura wageze i Gasanze… Wihata inzagwa birazamba… Wisanga abangana so usamara… … Wikwambara icyasha wigira ishingwe…”

Uyu murongo w’amagambo werekana ko Nadia atifuza gusa kwihanangiriza, ahubwo ko ari kuba ijwi ry’urukundo rufite intego: urubyiruko rusubire ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo no kubaka ejo hazaza heza.

Ibitekerezo by’iyi nyigisho y’igisigo bijyana n’amahame ya Bibiliya abuza abantu ibyaha birimo ubusambanyi, ubusinzi no kwiyandarika.

“Wisanza Ibyo Usanze” ni ubutumwa bw’impinduka: Nadia afite icyizere ko iyi nyigisho izakora ku mitima y’abakiri bato kandi ikazabafasha guhitamo neza ubuzima bwabo, bakarushaho kuba Abakristo beza mu madini na’matorero babarizwamo, no kuba abaturage beza mu bice batuyemo.

Nadia ashyize hanze iki gisigo mu gihe indangagaciro nyarwanda n’uburere bw’urubyiruko biri mu bibazo byinshi, kandi ubutumwa bwe burasa n’ubuhamagarira buri wese guharanira ubunyangamugayo.

Reba igisigo Wisanza Ibyo Usanze cya Umurizabageni Nadia kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ntukuri nakubeshye nezezwe nokubona ingisigo njyishye cyawe muvandimwe nkuko mubyo ukora byose bituma harinera nera nkubere Amajambo yaee Imana ikomeze ikwagure peeee

Cyanditswe na: Manirafasha Pierre  »   Kuwa 24/11/2025 18:37