× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyikazi yagaragaye mu muhanda afite icyapa avuga ko ashaka umugabo w’umuherwe mbere ya 2024

Category: Artists  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Umuramyikazi yagaragaye mu muhanda afite icyapa avuga ko ashaka umugabo w'umuherwe mbere ya 2024

Umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya Imana muri Kenya wamamaye nka Justina Syokau, yagaragaye mu muhanda avuga ko ashaka umugabo. Yagaragaye afite icyapa kinini mu muhanda avuga ko nawe ashaka umugabo umukunda.

Justina Syokau ni ingaragu kandi yiteguye gushyingiranwa n’umuherwe w’imyaka 25. Uyu umuririmbyi wa gospel yerekanye imico yifuza ko umugabo we yaba afite.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa yagaragaye mu muhanda afite icyapa kinini avuga ko ashaka umugabo ndetse ko ari ku isoko.

Icyakora yari yashyizeho ibyo umugabo umushaka agomba kuba yujuje. Ibyo nibyo byatunguye abantu benshi kumubona mu muhanda. Ku cyapa yari afite hari handitseho ko ari ku isoko, ndetse ko agomba kubona umugabo mbere y’uko 2024 igera.

Gusa umugabo uyu muramyi ashaka ntasanzwe, si umugabo ubonetse wese kuko yari yanditseho ko umugabo ashaka agomba kuba atunze Billion, afite imyaka 25, arenzaho uko uwumva abyujuje yamwandikira bakabijyamo.

Ubwo yashyiraga ayo mashusho ku rukuta rwe rwa Facebook ndetse n’izindi mbuga ze yanditseho amagambo agira ati “Muraho bantu banjye, mbafitiye diru ya Noheli.

Niba uri umugabo ukaba ushaka umugore ndi ku isoko, mbere y’uko 2024 igera ngombwa kuba nakoze ubukwe, nshaka umugabo w’umu billionaire, kandi ufite imyaka 25.

Si ibyo gusa kandi yavuze ko ashaka impeta ikozwe muri Zahabu zo muri Congo ndetse hagatangwa Billion 2 ku babyeyi be nk’ inkwano ndetse ubukwe bwe bukabera Dubai, bityo ko uwumva yujuje ibisabwa yamwandikira.

Ayo mashusho ndetse nayo magambo uyu muramyi yarengejeho yateye kuvugisha benshi kuko uyu mukobwa ubusanzwe asanzwe ari umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Justina Syokau yavuze ko ashaka umugabo bitarenze 2024

Source: Tuko news

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.