Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, SEE Muzik yagarukanye indirimbo yo mu gitabo "Mwami Wakomeretse" ikoranye ubuhanga bugereranya n’umuhumetso Dawidi yifashishije ngo atsinde Goliath.
Mwami wakomeretse ni indirimbo ya 82 mu ndirimbo zo gushimisha Imana ikaba imwe mu ndirimbo nziza zo mu gitabo zigaruriye imitima y’abakunzi bo kuramya. "Mwami Wakomeretse" cyangwa se(Wounded Lord), yakozwe mu njyana nshya n’ijwi riteye amarangamutima.
Yasohotse ku wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, aho uyu muramyi yabifashijwemo na RevHeart Collective. Aganira na Paradise, See Muzik yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo "Hagamijwe ko idatakaza umwimerere wayo, iyi verisiyo iracyafite amagambo yayo asanzwe ariko yakozwe mu buryo urubyiruko ndetse n’abakuze bayiyumvamo ikabafasha bose."
SEE Muzik ati: "Iyi ndirimbo isobanuye ikintu gikomeye." Amagambo ayirimo avuga ku mateka yububabare bwa Yesu, ubuhemu yagiriwe, n’igitambo yatanze, bitwibutsa imbabazi z’Imana ndetse nuko urupfu rwatsinzwe.
Mu gihe urubyiruko rwinshi rubona indirimbo zo mu gitabo nk’izabantu bakuze cyane cyangwa zirambirana (boring), SEE Muzik yavuze ko yayikoze mu bundi buryo igumana umwimerere wayo ariko ayiha injyana nshya kandi igezweho. Kuri iyi ngingo, yagize ati: “Iyi ndirimbo yamye isobanura byinshi kuri njye. "
Yagarutse ku butumwa bw’igitambo cya Yesu Kristo, ati: "Ni ubw’ibihe byose, kandi nashakaga ko iyi ndirimbo yongera kuba nshya – nkakora ikintu urubyiruko rushobora guhuza n’abakuru. Binanshobokeye nakora n’izindi nkayo ”
Ni indirimbo yatunganyijwe n’abarimo: Enock (Director), Zera (Editor): Nassi Oliks Assistant (Director), Ben Producer, Junior Kaberuka ndetse na Label abarizwamo ya Rev Heart Collective. Iyi ndirimbo iboneka ku mbuga zose uyu muramyi akoresha zirimo na YouTube.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "MWAMI WAKOMERETSE" YA SEE MUZIK