Umuramyi Samuel Mushimiyimana bakunze kwita Sammy hakaba n’abamwita Sam Mushi, yasohoye amashusho y’indirimbo "Ntisaza" ikebura abantu batagira urukundo. Ni indirimbo yahimbiwe kuba Urwibutso ikaba yarakozwe na kabuhariwe Sindayigaya Fidele umaze kubaka izina akaba n’umunyamakuru wa TV 1.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Samuel Mushimiyimana yagize ati: "Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye ku byo mbona abantu barushaho kuba babi, ntawe ugishaka kugirira neza mugenzi we, kandi ntawe utifuza kugirirwa neza.
Mbihuje na Bibiliya rero nasanze nta wundi mwenda dufite uretse uwo gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda ndetse tugakunda n’abanzi bacu. Ubutumwa burimo rero ni ubwo kugirira neza bose ntakurobanura.
Ubwo yabazwaga ku ntego afite mu muziki, dore ko muri uyu muziki harimo aberecyeza i Burasirazuba hakaba n’aberecyeza i Burengerazuba, yagize ati: "Njye muri uru rugendo intego ni imwe yonyine ni uguhindurira benshi ku gukiranuka".
Yakomoje kuri bagenzi be batangiranye umuziki bagacika intege dore ko ari mu batangiye umuziki cyera, ba Mbonyi bakiririmba mu ishuri ryo ku cyumweru, yagize ati: "Icyabaciye intege ni uko batari bazi umuhamagaro wabo, abari bawuzi nabo bacika intege kubera impamvu nyinshi zabo ntazi, ariko cyane cyane uwaza muri uyu murimo agamije inyungu cg indonke mbona atamara kabiri atawuvuyemo".
Kubera ko Paradise.rw ariyo yagize iyerekwa ko hariho abahanzi batunze umuziki hakaba n’abatunzwe nawo (n’ubwo numvise hari abashaka kwiyitirira imirimo ya Paradise, kandi Yoabu yaranze kwiyitirira imirimo y’Umwami Dawidi), yabajijwe niba atunze umuziki cyangwa atunzwe n’umuziki.
Sammy yagize ati: "Kugeza ubu ndacyatunze umuziki niba hari abantungwa nawo simbizi kuko njye mbifata nko kwitaba umuhamagaro kandi nkawitabana n’ibyo ntunze byose."
Yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye kurekurira abakunzi be izindi ndirimbo nyinshi kuko azifite zanditse mu mpapuro. Yaboneyeho kuvuga ko afite project za audio na video zitarangira. Ati" Ndumva ntaguhagarara, ntagucogora kuko iki ni cyo gihe cyo gukora igihe Imana ikidutije ubuzima".
Yasoje ikiganiro asaba abakunzi ba Gospel gushyigikira abahanzi aho yavuze ati: "Abakunzi ba gospel, nabasabaga gushyigikira abahanzi n’abavugabutumwa ariko kandi nsaba abahanzi n’abavugabutumwa bamaze kugira izina rinini gufata amaboko bagenzi babo bakibizamo kuko hari benshi bafite impano, bafite ubushake bafite n’umubutumwa bwiza ariko batazi n’inzira banyuramo ngo ibibarimo babifashije bene Data".
Sammy yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2008, akaba ari bwo yasohoye indirimbo ya mbere gusa akaba avuga ko itari imeze neza. Gusa ibibazo by’amikoro byatumye ahagarika umuziki.
Mu mwaka wa 2014 Imana yaje gukubitisha kinubi ibibazo yarafite agaruka mu muziki Aho yakoze album yitwa "YESU NI BYOSE" iriho indirimbo 8, ndetse ategura ibitaramo ndetse yitabira n’ibyo natumiwe n’abandi. Nyuma yakoze izindi ndirimbo nyinshi audio na video, kandi akaba avuga ko agikomeje umurimo yahamagariwe.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NTISAZA" YA SAMUEL MUSHIMIYIMANA
Samuel Mushimiyimana bakunze kumwita Sammy hakaba n’abamwita Sam Mushi