Imwe mu ndirimbo ikomeje kugarukwaho by’umwihariko n’abakora mu burezi ni "Ni mwarimu" imaze iminsi mikeya kuri YouTube ikaba igaruka Ku kamaro ndetse n’agaciro ka mwarimu.
Ni indirimbo y’umuramyi Mugisha Pro yiyemeje gusinzira amasaha mbarwa kubera gufatanya kuboha amahema no guhembura amarangamutima ya benshi binyuze mu buhanzi.
Nyuma y’indirimbo zirimo Mube maso, Irabishoboje, Inzira ndetse na Impore Rwanda ikubiyemo ubutumwa buhembura imitima yasenyutse bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri ubu Mugisha aherutse gukora mu nganzo asohora indirimbo "Ni mwalimu" ikubiyemo ubutumwa buvuga imyato mwalimu.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Mugisha Clement yagize ati: "Murabizi ubusanzwe ndirimba Gospel , I am a gospel singer. Ariko iyi ndirimbo Ni MWALIMU nayanditse nyuma yo kwitegereza no gutekereza cyane byimbitse kuru Mwalimu (teacher).
Inshingano ze, akamaro ke nubwitange bwe, adufitiye muri rusange. Ndirimba ndata MWALIMU mwiza ariwe soko yubumenyi dufite. Yatwigishije kubara tutaramenya gutandukanya amabara, atwigisha gusoma no kwandika, Niwe ngombwa.
Hano muri iyi ndirimbo yanjye, ndirimba mushimira, mvuga ibigwi bye kuko ariwe mbarutso yicyubahiro tugendana, cyane ko abo turibo tubikesha MWALIMU waturinze ubujiji akatugira injijuke. Mvuga Uwigishije abakomeye bose tubona abigisha gufata itushe, uko mubabona bose ni ukubera uyu MWALIMU=Niyubahwe.
Yakomeje agira ati: "Abakomeye barazamuka ariko bakibagirwa MWALIMU wabigishije, bakamucaho bari mu modoka ariko we nta n’igare, agenda n’amaguru ibyo ntibabihe agaciro bakamwibagirwa bakarya bagahaga, abo bamunenga ni abanyamurengwe".
Abajijwe icyo yifuriza Mwalimu yagize ati: "Musabira guhabwa icyubahiro akwiye, amaboko ye ahahe aronke". Yanamwatuyeho imigisha mu mvugo yuje ubuhanga igira iti: "Rugira ugira byose amuhe umugisha MWALIMU mwiza uyu niwe ngombwa, adahari twakwira imishwaro, niwe ntwarane".
Paradise.rw yanamubajije aho yakuye ishyaka n’umuhate by’umurengera bituma ashyira imbaraga muri iyi ndirimbo, asubiza agira ati: "Nta ndirimbo nigeze numva ivuga kuri MWALIMU pe,
Iyi nakoze nayikoze ku bwe kuko abikwiye kandi bimvuye kumutima ndamushimira ni yubahwe Ni number moja, niwe ngombwa".
Mugisha Clement ni umugabo wubatse akaba ari umuKristo wizera urupfu ndetse n’izuka rya Yesu Kristo (Gospel ubutumwa bwiza). Uretse kuririmba Gospel, anaririmba ubutumwa buharanira amahoro mu bantu, ubumwe n’ubwiyunge hakiyongeraho Urukundo n’imibanire myiza.
Ikindi, yemera Ijambo ry’Imana akizera, Imana n’Umwana wayo ndetse n’Umwuka wera.
Mugisha Clement yakoze mu nganzo avuga ibigwi bya Mwalimu
RYOHERWA N’INDIRIMBO YE NI MWALIMU