× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Eric Cyamika Biremera agiye gutera ishoti ubuseribateri - PHOTOS

Category: Artists  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Eric Cyamika Biremera agiye gutera ishoti ubuseribateri - PHOTOS

Umuririmbyi wo mu itorero rya ADEPR Musabyimana Eric [Eric Cyamika] agiye gukora ubukwe na Tuyishimire Ange.

Bamwe bamumenye mu ndirimbo "Imana ibirimo", abandi mu ndirimbo "Biremera". Ni kenshi abakunzi be bakomeje kumubwira ko bifuza kumubona yavuye mu buseribateri ariko noneho biragaragaye ko amaherezo y’inzira ari mu nzu.

Uyu muramyi uzwiho kuba umuhanga mu kwandika indirimbo, agiye gutera ishoti ubuseribateri nyuma y’uko atangije umushinga w’ubukwe.

Ni umushinga watangiriye mu karere ka Bugesera ku itorero rya ADEPR Nyamata, uza gukomereza ku itorero rya ADEPR Sgeem aho Eric biremera abarizwa.

Kuwa 21/04/2024 byari ibyishimo ubwo Pastor Bwate David iyobora itorero rya ADEPR Sgeem yarangaga abageni barimo Eric Biremera.

Ubwo yamuhamagara havuze amashyi y’urufaya doreko uyu muramyi akunzwe kubi n’abakristo ba sgeem. Uyu Mushumba uzwiho gusetsa akaba yagize ati: "N’ubwo twakwitaga ’Biremera’ ariko byari bitaremera kuko wari wenyine, ubu nibwo byemeye."

Nyuma yo kwerekanwa mu rusengero Eric biremera na Ange basangiye n’inshuti zabo.

Aganira na Paradise, Biremera yavuze ko ashima Imana ko isohoje isezerano nyuma y’igihe kinini asenga Imana ayibaza aho urubavu rwe ruri bikaba birangiye imwerekeje mu karere ka Bugesera.

Yavuze ko Ange ari umukobwa w’imico myiza wiyubaha Kandi ukunda Imana n’abantu bayo bikaba bihwanye n’inzozi zo mu bwana bwe.

Ange nawe ubwo yaganiraga na Paradise.rw yavuze ko ashima Imana kuba imuhaye umugabo mwiza nka Biremera uzwiho kwitonda no gucisha makeya akaba anakijijwe.

Yagize ati: "Kuri ubu ndashima Imana ko isohoje isezerano,yajyaga imbwira ko nzatura i Kigali simenye inzira bizanyuramo, hakaza abasore b’i Kigali hagira untereta Imana iti si uwo".

Yongeyeho ko Imana yaje kumukura mu rujijo imubwira ko izamuha umusore w’umuhanzi rero bikaba birangiye imuhaye Biremera bakaba baremeranyije ko bazabana akaramata.

Uyu musangiro ukaba witabiriwe na bamwe mu bahanzi barimo Vincent utuye ku Ruyenzi, Gashirabake Edouard uzwi ku izina rya Manager na Bernadette Musabe ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kove wakunzwe mu ndirimbo zirimo "Iyaba mfite amababa".

Aba bose bakaba bifurije aba bombi kuzagira ubukwe bwiza ndetse n’urugo rw’umugisha bakaba biyemeje no kuzabashyigikira.

Imiryango y’aba bombi nayo yari yabaherekeje. Mu bafashe ijambo bose icyo bahuriyeho ni uko Eric Cyamika yakoreye Imana neza bakaba biteguye kuzamushyigikira mu gihe umuryango wa Ange nawo wahurizaga ku kuba yarubashye Imana akanayitegereza.

Paradise izabagezaho itariki y’ubukwe bw’aba bombi.

Eric Cyamika na Ange bagiye kuduha amazi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri muri yesu biremera, gsa ngewe Icyo Mbifurije nibakomeze inzira batangiye , kdi Mbifurije ishya nihirwe bazatunge batunganirwe, bazahorane amata kuruhimbi, imbuga yabo inyure ibibondo kdi izahore itamba imitavu, urugo rwabo ruzabe urugendwa nabose kdi abazaza babasanganira ntibakazabure ikibahembura. Bageni beza turabakunda💞💞kdi turabishimiye👏👏, turahari kubwanyu, ibindi byose Imana ikomeze ibiduhane umugisha🙏🙏

Cyanditswe na: NIYIGENA Clarisse  »   Kuwa 29/04/2024 14:48