× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Davinshi yisunze Sarah batera Kristo imitoma mu ndirimbo "Uwo kwizerwa" - Ese hari icyaha bakoze?

Category: Artists  »  4 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Davinshi yisunze Sarah batera Kristo imitoma mu ndirimbo "Uwo kwizerwa" - Ese hari icyaha bakoze?

Umwe mu baramyi bafite ahazaza heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, David Nshimiyimana ukoresha izina rya Davinshi yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi ba Gospel mu ndirimbo yise "Uwo kwizerwa" yisunzemo umunyempamo Uwimana Sarah.

Ni indirimbo yuje ubutumwa bw’isanamitima isingiza impuwe zidashira Imana idasiba kutugirira kabone niyo twaba twatandukiriye ku byo idusaba buri munsi.

Yambwiye ko atazamva iruhande, yambwiye ko atazamfa kumvaho, yambwiye ko atazapfa kundeka no ku munsi wanjye mubi, yaranyuzeye ndabyemera kandi ndabyizera none ubu ndi mu rukundo nawe n’ubwo ari we wabanje kunkunda iyoooo....ubu ni ubutumwa busa n’Imitoma bukubiye muri iyi ndirimbo.

Davina yinjirira mu ijuru rya cyenda mu buryo bw’umwuka. Mu ijwi ryiza rihumura neza kandi rizira amakaraza, Sarah nawe avuga neza umwami wamubambiwe ati: "Ni ukuri ibihe byose ahora ari uwo kwizerwa, iyo nshubije amaso inyuma nsanga ari njye wagiye uhemuka ariko we yagumye kuba uwo kwizerwa.

Kuba bateye Kristo imitoma mu ndirimbo nta cyaha bakoze dore ko iyo usomye igitabo cy’indirimbo za Salomon cyumvikanamo ijwi ry’umukwe n’umugeni humvukanamo amagambo y’urukundo azwi nk’imitoma (Imitoma ni amagambo y’urukundo, yo kugusha neza umuntu) bivuze ngo kuvuga neza Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo kubwo kwibuka ko yababereye inshungu nta cyaha bakoze.

Davinshi afite intego yo kwamamaza Kristo kugera ku mpera y’isi

Davinshi ni umwe mu baramyi bakomeje gukongeza itabaza neza. Aganira na Paradise yagize ati "Iyi ni ndirimbo nanditse nshingiye ku mubano uri hagati y’abantu n’Imana".

Davinshi akomeza ahamya ko iyo umuntu atari yakira agakiza ndetse na nyuma y’uko akakiriye hari igihe rimwe na rimwe ajya yisanga yacumuye ku Imana ngo gusa ariko iyo uhindukiye ukihana ukayisaba imbabazi waciye bugufi ndetse ukanihana irakubabarira kuko kuri yo nta mwijima w’ikibi wayibonaho ndetse ko nta na gacu ko guhinduka kayigaragaraho.

Uyu muhanzi kandi akomeza akangurira abantu bose muri rusange ko twe nk’abantu mu mibanire yabo nayo atari abo kwizerwa ahubwo ariyo yo kwizerwa bakwiye kuyikubita imbere igihe cyose bumva hari icyo bayicumuyeho kuko ihorana iyo ngabire y’imbabazi

Impamvu kureba iyi ndirimbo ari iby’igiciro

Uri uwo kwizerwa ni imwe mu ndirimbo zanditse neza cyane: Iyo wumvise itondeke ry’amagambo, ubutumwa mvamutima buri mu ndirimbo, isubirajwi n’uburyo bajyanishije imyandikire, imiririmbire ndetse n’imicurangire wumvamo ubuhanga buhanitse (bishingiye kuri harmonization).

Imiririmbire ya Davinshi na Sarah yumvikanamo ubwuzuzanye buryoshya indirimbo. Iki ni ikintu abahanzi benshi batitaho mbere yo gukora collabo agapfa gukorana n’ubonetse wese. Kuba aba bombi bafite amajwi meza ni kimwe, ariko kuba bafite amajwi yuzuzanya bikagira injyana(compatibility) ni ikindi.

Ni indirimbo ifite injyana nziza yihuta,ibyinitse Kandi iri mu manota. Ibi na byo biteye ishema aba bahanzi bigaragara ko bafashe umwanya wo kwiga ku mushinga bakoranye bakanakora imyitozo ihanitse.

Imyambarire,imitunganyirize y’amajwi n’amashusho: Bravo ku babiteguye

Ikipe yatunganyije amajwi n’iyafashe amashusho bakwiye gukomerwa amashyi no guteretwa amasaruti: Uri uwo kwizerwa ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa buyunguruye Kandi buryoheye amatwi. Kuba Davinshi ari umwe mu baproducer b’ahanga bafite ugutwi kumva kubi byashyize iyi ndirimbo ku rundi rwego bituma umuntu uyumvise aryoherwa akayisubiramo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe kinyamwuga:

Ikipe ngari iyobowe na rurangiranwa Dir Musinga yatunganyije amashusho neza, mu kirere cyiza. Aba baramyi bafite ubusirimu bwinshi nk’uko n’amafoto abigaragaza bari bambaye neza cyane. Ibi ni irindi somo ku bandi bahanzi

Davinshi yubatse ikipe nziza yubakitse: Isomo ku bahanzi

N’ubwo kuri ubu nta bafatanyabikorwa bakomeye afite amasezerano y’imikoranire nabo mu rugendo rwa muzika ye, Davinshi usanzwe nawe usanzwe ari umutunganyamuziki [Producer] wabigize umwuga akora uko ashoboye agakora indirimbo kandi nziza ndetse akanagerageza gukora amashusho yazo meza mu bushobozi bwe.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na producer Logic Hit it mu gihe amashusho ya yobowe n’itsinda rigari ryarimo Davinshi, Director. Musinga ndetse na Greezy P.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Uwo Kwizerwa’ yanditswe na Davinshi afatanije na Uwimana Sarah, aba bombi basanzwe bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana wayisanga kuri Youtube channnel yitwa ‘Davinshi Music’.

Sarah ni umukobwa mwiza ugira umutima mwiza uhora yisekera Kandi wageze ku musaraba. Ibi biri mu byashyize iyi ndirimbo ku rundi rwego.

Sarah yambara neza kubi wagira ngo atuye haruguru y’iduka.

Kimwe mu bIhano bikomeye wamuha ni ukumara umunota adasetse.

Davinshi ni umusore mwiza w’umukristo w’igituza cyiza gitatse ubusitani butagatifu karemano.

Davinshi kandi atangaza ko vuba aha ateganya gushyira hanze ‘Album’ ye ya mbere iri gutanganwa kuri ubu ndetse yenda kugera ku musozo ndetse kandi anasaba abantu kumva ibihangano byabo ndetse no gushyigikira umuziki w’ivuga butumwa muri rusange.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.