Umuramyi Bosco Nshuti yunze ikirenge mu cy’umuririmyi waririmbye indirimbo ya 149 asohora indirimbo ihebuje, ni indirimbo ijojoba urukundo rw’Imana, kuva ku musatsi kumanuka ku nshunda kugera mu bworo bw’ibirenge.
Uyu muririmbyi uzwiho kuririmba no kwandikira mu njyana y’umujyo w’imbabazi n’urukundo rw’umwami Yesu Kristo, umumaro w’amaraso yameneye itorero ndetse no gushimangira agakiza katangiwe ku musaraba, yongeye gukoza agati mu ntozi akora ibyo abakunzi be bifuzaga.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Bosco Nshuti yatangaje ko iyi ndirimbo yavomwe mu rukundo rw’Imana nk’uko bigaragara mu byanditswe byera muri 1 Yohana 4:10 na 1 Yohana 4:19. Ubutumwa bw’umwihariko bukubiyemo, ni ukwerekana ko Imana ’ariyo yadukunze, ataritwe twayikunze’.
Iyo urebye iyi ndirimbo ukanumva ubutumwa bukubiyemo, ubonamo isano iri hagati y’urukundo uyu muhanzi yanditse ndetse n’amashusho yayo kuko urwo rukundo urubona mu maso y’umuhanzi nyirizina, abo yifashishije mu mashusho ndetse n’ibindi biremwa bigaragaramo.
Mu gushimangira urwo rukundo,yagize ati" Uguma mu rukundo, aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we!!!
Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zizagira igikundiro bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo bugaragaza impinduka mu bugingo, ndetse ikaba icyuzuzo cy’urukundo rw’Imana rwaririmbwe n’abandi bahanzi, dore ko mu ndirimbo ataririmba urukundo yumvise ahubwo yaririmbye urukundo yiboneye.
Iyi ndirimbo isanze izindi ndirimbo nziza z’uyu muhanzi zikomeje kugarukwaho n’abantu benshi nka "Yanyuzeho", "Ni muri Yesu", "Alleluiah" na "Nzazamura".
Bosco Nshuti ahaye impano abakunzi b’umuziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOSCO NSHUTI