Apotre Mignonne Kabera washinze Itorero rya Noble Family Church, yashimye Rev Dr Antoine Rutayisire yari yatumiye mu materaniro, ku bw’bintu bitatu yavuze amwibukiraho, atazigera yibagirwa.
Apotre Migonne Alice Kabera, yavuze ko hari ibintu yigiye kuri Rev Dr Rutayisire, nyuma ya Martin Luther King. Martin Luther King ni we watangije Itorero rya Angilikani ku isi (EAR), rikaba ari na ryo Dr. Antoine Rutayisire akoreramo umurimo w’Imana. Apotre Mignonne Kabera avuga ko aba bagabo bombi atajya apfa kwibagirwa amagambo bavuze, ariko yibanze cyane ku bintu yibukira kuri Rev Dr Rutayisire.
Yatangiye agira ati: “Martin Luther King ntabwo agihari, ariko ibintu yavuze bikeya, hari ako twasigaranye. Yaravuze ngo ‘I have dreams. (Mfite inzozi)’. Yagarutse kuri Reverend Antoine agira ati: “Reverend Antoine Canon, twagize umugisha wo kumumenya. Mu masengesho yaberaga kuri Diplomate hahindutse Serena, hari umuryango nakoreyemo witwaga Full Gospel, hanyuma arangije (Rutayisire) avuga ijambo.”
Yakomeje avuga amagambo atazibagirwa yavuzwe na Rutayisire ahereye ku rya mbere agira ati: “Ariko abantu ko birirwa bavuga ngo Satani yateye iki Gihugu, asohoka yasohokeye he? Ndavuga nti ‘uyu mugabo aravuze. (aha yavugaga ku bavuga ko Satani yateye u Rwanda, agatuma rubamo Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora nta ho yagiye, ntiyasohotse nubwo nyuma yayo hariho ubumwe n’ubwiyunge.)”
Yakomeje agira ati: “Irya kabiri, twari turi mu muryango yari ayoboye witwa Abarinzi b’Inkike, aravuga ngo ‘niba unaniwe Ubukristo, ukumva ntubuteruye neza, ba inyangamugayo, tumenye ngo hari icyo wafashe.’ Ndavuga nti ariko Mana, Ubukristo buragoranye, ariko niba butunaniye, duhe ubunyangamugayo.”
Apotre Mignonne yashimiye Antoine Rutayisire, amubwira ko ari umwe mu bantu bavuga amagambo agasigara mu bandi agira ati: “Pastor, murumva ko hari amagambo abantu bavuga agasigara mu bandi, hari amagambo umuntu avuga akazagusigaramo. Rero mu bintu byatumye imyaka yose mpora nshaka kubumva, ni uko amagambo muvuga nta na rimwe rigwa hasi.”
Yasoreje ku ijambo Dr Antoine yamubwiye ubwo yafataga akaruhuko k’izabukuru mu nshingano zo kuba Pasiteri mu itorero rya Angilikani agira ati: “Hari irindi jambo yigeze kwigisha abaririmbyi, nsigara nibaza uko batashye bameze, ariko ndabasengera ngo bihangane.
Yababaze nta kinya arababwira ati ‘nyuma y’iki cyuya, Imana irihe?’ Yaravuze ati: "Byaba bibabaje batahiye ibyuya (biva mu kubyina, badatahanye Imana, nta cyo bize).”
Iyi ni na yo mpamvu Apotre Mignonne yamutumiye mu materaniro y’Itorero Noble Family Church yashinze kandi akaba arihagarariye, mu gihe Rev Dr Antoine Rutayisire we yari avuye muri Angilikani, kugira ngo yongere avuge amagambo atazibagirana.
Apotre Mignonne yavuze amagambo atazibagirwa yavuzwe na Rev Dr Rutayisire