Dan Delzell, umupasiteri wa Redeemer Lutheran Church muri Nebraska, yavuze ko inyigisho z’Intumwa Petero ku gakiza zitandukanye cyane n’izigishwa muri Kiliziya Gatolika y’ubu, nubwo iyi kiliziya ivuga ko Petero yari “Papa wa mbere.”
Mu nyandiko yasohoye, Delzell yavuze ko Petero yigishaga Abakristo kugira icyizere cy’agakiza banyuze mu kwizera Yesu Kristo, aho kubaho mu bwoba bwo gutakaza agakiza igihe bakoze icyaha.
Yavuze ko inyigisho zimwe za Gatolika zitera abantu ubwoba bwo kumva ko agakiza kabo gashingiye cyane ku bikorwa byabo no guhora basaba imbabazi kugira ngo batarimbuka.
Yatanze urugero rw’umugabo witwa David Wissel wavuze ko akiri mu ishuri rya Gatolika yigishijwe iby’icyaha gikomeye (mortal sin), bituma ahora yumva ashobora kujya mu muriro igihe yapfa atarabisabiye imbabazi. Uwo mugabo yavuze ko byamugejeje no ku kuba umuhakanyi mbere yo kongera kwizera Kristo.
Delzell yavuze ko Intumwa Petero ahubwo yahumurizaga Abakristo, ababwira ko bafite “umurage utazangirika babikiwe mu ijuru,” ashingiye ku magambo yo muri 1 Petero 1. Yongeyeho ko Yesu na we yavuze ati: “Nta wushobora kubanyambura.”
Uyu mupasiteri yanenze igitekerezo cy’umukaridinali Robert Bellarmine wavuze ko “icyaha gikomeye cy’Abaprotestanti ari ukwizera ko bafite agakiza.” Delzell yavuze ko ibi bitandukanye n’ubutumwa bwiza bwigisha ko agakiza kabonerwa muri Kristo, atari mu bikorwa by’umuntu.
Yasoje avuga ko kwizera nyakuri kugomba gutera umuntu gukorera Imana, ariko ko ibikorwa byiza bidatanga agakiza, ahubwo ko agakiza gaturuka ku kwizera Yesu Kristo no ku murimo yakoze ku musaraba.