× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umupasiteri wa ADEPR yahamije ko gufana ari icyaha anavuga ko Football ari ubwami bwa satani - Si we wenyine ubivuze

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Umupasiteri wa ADEPR yahamije ko gufana ari icyaha anavuga ko Football ari ubwami bwa satani - Si we wenyine ubivuze

Umupasiteri wo muri Itorero rya ADEPR utemera Umupira w’Amaguru (Football), avuga ko gufana ari icyaha, nyuma yuko hari n’abandi bavugabutumwa bagiye banenga abafana b’Umupira w’Amaguru.

Uyu mupasiteri avuga ko Umupira w’Amaguru ufite aho uhurira n’imihango y’amashitani, agendeye ku birango by’amakipe amwe n’amwe, by’umwihariko izina ikipe ya Man U (Manchester United) yihaye, ni ukuvuga Amashitani Atukura.

Yagarutse ku bintu bishimangira ko Umupira w’Amaguru ukomoka kuri Satani agendeye ku mpamvu abafana bamwe na bamwe bajya gufana amakipe yabo bambaye amahembe, bityo ko isi yose iramya Satani binyuze mu Mupira w’Amaguru.

Mu cyigisho cye cyanyuze ku muyoboro wa YouTube wa Ayaloni TV, yatanze ingero nyinshi zigamije kumvikanisha ko gufana ari icyaha agira ati: “Ndagira ngo mbereke aho umupira w’amaguru uhuriye n’imihango ya gishetani.

Ngira ngo mwese muzi iyi kipe yitwa Man U, Manchester United cyangwa se Amashetani y’Umutuku. Nahisemo iyi kipe ariko mu kanya ndabereka ko atari yo yonyine. Manchester United iherereye mu Bwongereza ahitwa Manchester. Bongeyeho United byo kugaragaza ko bunze ubumwe.

Kuki iyi kipe yiyise Amashitani Atukura? Biratangaje kumva umuntu yakwiyitirira Satani, yarangiza akabigaragaza no mu kirangantego cye, akagaragazamo Satani. Ndagira ngo iki kirango ni icy’Umudayimoni Utukura ufite ikanya. Iriya kanya sinshaka kuyisobanura cyane, ariko mu makipe menshi iriya kanya izamo.” Muri ayo makipe yavuzeho harimo Arsenal, Chelsea n’ayandi.

Uretse kuba mu birango by’amakipe hagaragaramo ugushyigikira Satani, yavuze ko umuntu wabaswe no kureba umupira adashobora kwakira agakiza kuko ubwenge bwe bwose buba bwarayobeye ku mupira agira ati: “Iyo ureba Umupira w’Amaguru, ubwenge bwawe, ibitekerezo byawe n’umutima wawe, byose biba byamaze kwimuka bikajya mu yindi si y’umwuka.”

Yitanzeho urugero agira ati: “Nge numvaga amakuru y’imikino guhera saa kumi n’imwe, nkaruhuka, ngakomeza kuyakurikirana mpaka saa tanu z’ijoro. Nkabyukira mu mupira nkaryama mu mupira.” Ibi avuga ko byatumaga ashyikirana na Satani mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kugera ubwo yatangiye kudaha umwanya umuryango we, no gusenga bikahazaharira.

Ibi abihuriyeho n’umuvugabutumwakazi wo mu idini rya Arua mu gihugu cya Uganda, wanenze abagabo bamara igihe kinini bahugiye ku gufana amakipe arimo Manchester United, avuga ko umwanya bayataho uruta uwo baha abagore babo.

Mu kibwiriza aherutse gutanga, uyu muvugabutumwakazi yavuze uko abagabo bo muri iyi minsi bamara ihihe kinini cyane bibereye mu kureba umukino w’Umupira w’Amaguru bakibagirwa ko bafite abagore bo kwitabwaho.

Yavuze ko abagabo bashyira imbaraga nyinshi mu gutakagiza abakinnyi b’umupira w’amaguru kandi mu by’ukuri batajya babikorera abagore bo mu ngo zabo, ikintu cyatumye yibaza ibibazo byinshi byamuteye kuvuga ati: “Abagabo babaye iki?”

Inkuru dukesha ikinyamakuru gikorera muri Uganda kizwi ku izina rya Mbu.ug cyavuze ko uyu muvugabutumwakazi batashatse kuvuga mu mazina, yanenze uko abagabo birirwa basesengura iby’amakipe n’abakinnyi bayo aho kwita ku bindi by’umumaro.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi, abagabo bishimisha bareba Umupira w’Amaguru. bafata imbaraga n’umuhati wabo wose bakabijyana mu gufana umupira w’amaguru.

Akimara kubivuga, abagore bari bari muri iryo teraniro bakomye amashyi y’urufaya bishimira ko ababereye umuvugizi, mbese ko abavugiye ibyo bifuzaga kubwira abagabo babo babaswe no gufana Umupira w’Amaguru.

Yaba uyu mupasiteri wo mu Itorero rya ADEPR cyangwa uyu muvugabutumwa wo muri Uganda, bombi bagaragaza ko gufana ari icyaha cyane ko ngo abagabo bamwe na bamwe bashobora gusubika cyangwa bakabura ku munsi w’ubukwe, cyangwa se ibindi birori bikomeye, kugira ngo badacikanwa no kwirebera umukino w’ikipe yabo bakunda cyane, ku munsi irakiniraho. Bakwigomwa icyo ari cyo cyose kibafitiye umumaro ariko ntibakwigomwa kureba ikipe bafana ikina.

Pasiteri avuga ko iyi kipe ihimbaza Umudayimoni w’Ubururu ufite ikanya

Iyi yo igahimbaza Amashetani Atukura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.