Umupasiteri witwa Daniel Champ w’imyaka 42, wo muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akurikiranyweho kwiba amafaranga y’itorero angana na $135,000 (asaga 191,668,005 Frw), akayakoresha mu gutega imikino (sports betting) no gutumiza ibiryo kuri internet.
Nk’uko televiziyo WJZ-TV, ishami rya CBS News, yabitangaje mu cyumweru gishize, Champ aregwa ubujura bukabije no kwigwizaho umutungo w’itorero rya First Baptist Church of Harford County.
Abashinzwe iperereza batangaje ko Champ azaburana mu rukiko mu mpera z’uku kwezi, akaba yarakuweho uburenganzira bwo gukoresha konti y’itorero ndetse yasabwe kuva mu nzu y’itorero yabagamo.
Umwe mu banyetorero, utatangajwe amazina ye, yabwiye WJZ ko yacitse intege no kubona ubuyobozi bw’itorero bwarinangiye mu gutangaza ukuri.
"Byarambabaje cyane kubona batatubwije ukuri. Kuki batatubwiye ibiri kuba? Kuki batigeze bagira icyo batangaza? Aya mafaranga ni ay’abantu, ni ay’itorero. Bari bakwiye kutubwiza ukuri." — Umunyetorero
Igihe bivugwa ko amafaranga yibwe
Amakuru y’urukiko agaragaza ko Champ yarezwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize, kandi kuwa 11 Mata yatanze ingwate ya $15,000 atatanze amafaranga (unsecured bond), agumishwa hanze ariko akurikiranwa.
Bivugwa ko Champ yatangiye kwiba ayo mafaranga kuva muri Mutarama 2019 kugeza muri Ukwakira 2024, ubwo ubuyobozi bw’itorero bwatangiye kubona ko hari amafaranga abura ndetse n’amafaranga atazwi atangwaho kuri konti.
Abagenzacyaha batangaje ko Champ yayakoresheje ku giti cye, harimo: Gutega imikino (sports betting), Gutumiza ibiryo hifashishijwe DoorDash na PayPal.
Icyo pasiteri yigeze avuga mbere
Urubuga The Roys Report rwatangaje ko Champ yaherukaga kubwiriza ku cyumweru kuwa 8 Nzeri 2024, ariko ubu urubuga rw’itorero rwarafunze.
Muri ubwo butumwa bwa nyuma, Champ yabwirije kuri 1 Abatesalonike 2, avuga ko hari abavugabutumwa bashyira inyungu zabo imbere y’ukuri kw’Imana.
"Hari abaza kubabwiriza, bakavuga ukuri mu magambo, ariko imitima yabo ari mibi. Siko babigenza kubera ko bitaye ku bugingo bwanyu, ahubwo ni uko uko mubemera ari ko babona amafaranga menshi." — Daniel Champ