× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru wa Paradise.rw yatumiwe kuri Radio Rwanda asesengura urukundo rurandaranda mu bihe by’amage

Category: Pastors  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Umunyamakuru wa Paradise.rw yatumiwe kuri Radio Rwanda asesengura urukundo rurandaranda mu bihe by'amage

"Urukundo rurandaranda mu bihe by’amage" niyo yari ingingo nyamukuru mu kiganiro Pastor Rugamba Ernest wa Paradise.rw yatanze kuri Radio Rwanda.

Muri iyi minsi abanyamakuru wa Paradise.rw bari mu mazi kose! Nyuma y’uko inkuru zacu zikomeje kwishimirwa n’abasomyi bacu dukunda cyane, ubu Abanyamakuru bacu benshi kwifashishwa cyane mu busesenguzi mu bitangazamakuru bitandukanye i Kigali.

Mu minsi ishize, umunyamakuru wacu Nelson Mucyo wibanda ku nkuru z’ubucukumbuzi ku matorero n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nawe asanzwe akora nk’umuhanzi, yatumiwe mu kuri Isibo Tv mu kiganiro Holy Room, ndetse mbere yaho yari yatumiwe na Flash Fm mu kiganiro Talent Show.

Undi munyamakuru ukunda kwifashishwa cyane mu busesenguzi ni Ev. Frodouard benshi bazi nka Obededomu. Mu bihe bishize yatumiwe kuri BTV, Televiziyo ya Gikristo ihagaze neza cyane muri iyi, bagaruka ku busesenguzi mu muziki wa Gospel. Ubu utahiwe ni Pastor Rugamba Ernest wakoze ikiganiro kuri Radio y’Igihugu muri iki cyumweru turimo.

Niba ukurikira Radio Rwanda mu kiganiro cyayo cyitwa "Nta Rungu" kiyoborwa n’umunyamakuru w’umuhanga cyane akaba n’umukinnyi utangaje muri Sinema nyarwanda, uwo akaba ari Clara Uwineza, nta kuntu waba utarumvise ubusesenguzi bw’umunyamakuru wacu ku musanzu we mu kubaka umuryango aho yikije ku rukundo rukwiriye kuranga abashakanye n’abakundana.

Pastor Rugamba watumiwe kuri Radio Rwanda ni muntu k?

Ni Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi yitwa M&PSC Ltd itanga ubujyanama ku muryango, akagira na shene ya Youtube yitwa Masenge Official Tv. Yandika inkuru z’Iyobokamana kuri Paradise.rw, ndetse akaba abimazemo imyaka irenga 8. Izina rye rirazwi cyane dore ko yigeze no gukora ikiganiro kuri Radio Umucyo.

Ubwo Isi yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, uba tariki 08 Werurwe, mbere y’uko uwo munsi ugera, iryo joro ni bwo Pastor Rugamba yatanze ikiganiro kuri Radiyo Rwanda.

Muri iki kiganiro cyiswe Ijoro ry’ububyutse bw’urukundo, Rugamba yasabye Abagabo bari bakurikiye iyi Radiyo kugira Urukundo rwinshi kurusha abagore na cyane ko na Bibiliya ibitegeka abagabo gukunda abagore babo.

Abefeso 5:25. "Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira". Abakolosayi 3:18-25. "Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu. Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.(..)"

Aganiriza Paradise.rw imigendekere y’ikiganiro yatanze, yavuze ko byari uburyohe, ndetse akaba yanabwiye abari bamukurikiye bicye kuri Paradise.rw. Yashimiye cyane Clara Uwineza wamutumiye.

Yasobanye ko bibanze ku rukundo rurandaranda mu bihe by’amage, bisobanuye urukundo rushobora gukomeza kubaho mu bihe by’akaga n’ibibazo by’ingutu.

Yatanze urugendo avuga ko ushobora gukomeza gukunda umukunzi/umufasha wawe igihe yacitse amaguru cyangwa amaboko. Ati "Aho niho usanga benshi bakugirira impuhwe ngo ihangane kubera wahuye n’akaga". Mu kiganiro kuri RBA, bibajie icyakorwa igihe bimeze gutya. "Ese ni iki cyakorwa?".

Yasubije ko wowe wishyira mu mwanya wa mugenzi wawe wahuye n’icyo kibazo, ukibaza uko waba umeze abaye ari wowe byabayeho. Iyo ubikoze gutyo, uhita wumva wakwishimira gukunda, ibyo bigahita bikwereka ko rero na wa mundi ubaye muri ubwo buzima busharira kubera kibazo yahuye nacyo, nawe akeneye urukundo. Bibiliya iti Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda".

Ibyiciro bine biranga urukundo rurandaranda mu bihe by’amage

1. Kuba mu mwanya w’urukundo: Ni cyo gice cya mbere yahereyeho, avuga ko abakundana baba bakwiriye kumva ko bari mu rukundo.

2. Kuba mu mizi y’urukundo: Yasobanuye ko imizi y’urukundo ari urukundo rushamikiye ku muryango, rushobora kuba imbuto ariko rukanashamikira mu muryango. Yavuze ko iyi mizi ikwiriye kwitabwaho cyane.

3. Kugera mu bushorishori bw’urukundo: Yavuze ko ibi bisobanuye kugera mu bikorwa by’abashakanye. Avuga ko igihe umwe mu bashakanye ageze mu byishimo by’abashakanye [igikorwa cyo kubaka urugo], ntabwo aba akwiriye kwikunda wenyine, ahubwo aba akwiye kuzirikana na mugenzi wawe akamufasha nawe kugera mu bushorishori [abashakanye barabyumva cyane, ni ukugera ku byishimo n’umunezero w’abashakanye].

4. Kwirinda gufuha: Ku bijyanye no gufuha, yavuze ko ibyo atari urukundo rwose bityo bikaba bikwiriye kwirindwa cyane kuko bitera ingaruka zitandukanye zirimo ubukene, agahinda gakabije, gusesagura umutungo, urwango n’ibindi.

Pastor Rugamba ubwo yari mu kiganiro kuri RBA

Clara Uwineza umunyamakuru wa Radio Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.