× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Navuye muri ADEPR ariko yo ntiyamvuyemo! Ev. Mama Lionel yasezeye ADEPR yari amazemo imyaka 32

Category: Pastors  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Navuye muri ADEPR ariko yo ntiyamvuyemo! Ev. Mama Lionel yasezeye ADEPR yari amazemo imyaka 32

Nyirabagenzi Alice wamenyekanye mu kibuga cy’ababwirizabutumwa uzwi ku izina rya Ev. Mama Lionel wari umaze imyaka 32 muri ADEPR yayisezeye ku mugaragaro.

Ev. Mama Lionel wabarizwaga mu itorero rya ADEPR ndetse akaba yarisezeye, yahishuye byinshi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru aho yatangiye agira ati: ADEPR ni itorero ryagura ubwami bw’Uwiteka mu yandi matorero."

Yaje kubazwa niba baramusezereye cyangwa ariwe wasezeye maze asubiza agira ati: "Biravanze ubundi hasezera umukozi w’itorero, njyewe ntabwo ndi umukozi wa ADEPR ndi umukozi w’Imana wabarizwaga muri ADEPR, ubwo rero nge noherejwe mu rindi torero ryitwa Christian Family Church International rikorera Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Ati: "Nabagaho mu buzima unshaka ntumbone kandi mpari." Yamaze impungenge abari baramubuze bamubaza cyane aho bamusanga ndetse n’igihe abonekera, avuga ko ubu ku wa Gatatu guhera saa Saba kugera saa Kumi n’imwe ahari ku bwa benshi, bakaba bamusaga Kimisagara National muri iryo torero.

Mama Lionel yavuze ko ari itorero ryitwa mu bisubizo na cyane ko ari ahantu winjirana ibyifuzo wazanye ugatahana ibisubizo. Yavuze kandi ko aboneka ku wa Gatanu guhera saa Kumi n’imwe kugera saa Mbiri hari ijoro ryitwa "Ijoro ryo guhindurirwa amateka", ati "Aho ni ho hantu uza Mama Lionel ukamubana nkakurambikaho ibiganza".

Mu kiganiro yagiranye nitangazamakuru akomeza avuga ko hari zimwe mu nsengero zitazi imibanire icyo aricyo rigifiteye abandi ishyari n’inzangano muri bo. Yagarutse no ku madini atemera gushyingira ayandi ko bahita babatenga kandi bidakwiye, kuko ahubwo bakwiye kwigira kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabanishije abishe n’abiciwe bakaba umwe.

Ati : "Amadini menshi , abakobwa babasaziyeho kubera bemeye kuba imbaraga z’amadini aho kuba imbata za Kristo ngo ntibashyingirwa mu yandi madini."

Asoza agira ati "Ufite umurwayi ukeneye inama, ukeneye gusengerwa, ukeneye kumva ijambo, ukeneye kumva za mpano z’lmana ziri muri Mama Lionel aho rwose uraza ugasanga ndahari ku bwanyu rwose umuntu unshaka ari kumbona".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Jye uko nari nsigaye nkubona nabonaga waragiye Koko disi!!!

Cyanditswe na: clementine  »   Kuwa 10/04/2024 14:34