× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru Sammy Celestin wa Itabaza Tv agiye kurushinga na Esther Mutoni

Category: Journalists  »  4 weeks ago »  Our Reporter

Umunyamakuru Sammy Celestin wa Itabaza Tv agiye kurushinga na Esther Mutoni

Umunyamakuru Sammy Celestin ukorera ikinyamakuru cya Gikristo cyitwa Itabaza Tv - gikorera kuri Youtube ndetse bakaba banafite ikinyamakuru cyandika, agiye kurushinga n’umukunzi we Esther Mutoni.

Sammy Celestin ukunze kuvuga ko "Imana yacu ni nini ikwiye u Rwanda rwose ntitwashobora kuyubakira", akaba ari amagambo yavuzwe bwa mbere n’Umwami Yuhi Musinga. Ni umukristo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

Sammy na Esther bazarushinga tariki ya 10/08/2025 nk’uko Invitation Paradise ifite kopi ibigaragaza. Ubwo yatangazaga inkuru y’ubukwe bwe, yisunze icyanditswe kivuga ngo "Si byiza ko uyu muntu aba wenyine reka muremere umufasha umukwiriye".

Sammy amaze igihe kitari giro mu itangazamakuru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoreshaga ibiganiro nyakwigendera Pastor Ezra Mpyisi. Azwiho kandi kuba yarazamuye impano zitandukanye mu muziki wa Gospel by’umwihariko izibarizwa mu Itorero asengeramo ry’Abadive.

Sammy hamwe n’umukunzi we Esther

Umunyamakuru Sammy Celestin ni umwe mu bakomeye muri Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.