Kuwa 27/11/2023, umunyamakuru Obededomu Frodouard yujuje umwaka 1 akorera ikinyamakuru cya Paradise.rw dore ko inkuru ya 1 yanditse yasohotse kuwa 27/11/2022.
Ni inkuru yavugaga ku iterambere rya Gospel akaba yarayihaye Title ivuga ngo "Amatafari 5 agejeje umuziki wa Gospel mu rukenyerero".
Ni inkuru kuri we avuga ko yamubereye umugisha kuko nyuma yo kuyishyira ku rubuga rwa All Gospel Today abanyamakuru batandukanye barangajwe imbere na Didace Niyifasha umuyobozi wa Radio Inkoramutima batangariye imyandikire ye bahanura ko azavamo umunyamakuru mwiza.
Didace Niyifasha yagize ati: "Uyu mwana afite umukono mwiza. Azi guhuza content n’ijambo ry’Imana, n’ativumbura azavamo umunyamakuru mwiza."
Nyuma y’uyu mukono wa Didace, abanyamakuru benshi n’abaramyi bakaba baratanze ibitekerezo bishyigikira uyu munyamakuru.
Ubuhanuzi bwa Didace bukaba bushobora kuzaza muri bumwe mu buhanuzi bwasohoye vuba dore ko kuri ubu byagorana kuba ubarizwa muri Gospel ukaba utazi izina Obededomu.
Ni umwe mu banyamakuru uyu mwaka banditse inkuru nyinshi kandi zasomwe cyane. Titles ze zikurura abasomyi. Ni umwe mu banyamakuru batumirwa cyane muri Press Conference nyinshi ndetse no mu bitaramo bikomeye.
Paradise.rw nubwo imaze iminsi micye yizihije isabukuru y’umwaka umwe imaze ibonye izuba, ifatwa nk’ikinyamakuru cya mbere cya Gospel mu Karere k’Africa y’Iburasirazuba. Yamwegereye bagirana ikiganiro kirambuye.
Umunyamakuru wa Paradise yamubajije ibintu bitanu byamutunguye akigera kuri Paradise doreko ari ikinyamakuru cya kabiri yakoreye.
Yagize ati: "Ni byo koko namaze umwaka ndi umwanditsi wa Shengenews.rw aho nanditse inkuru 110. Gusa nubwo nandikaga neza ariko inkuru nandikaga ntizageze kure.
Bitandukanye na Paradise.rw kuko inkuru ya 1 nakoze yatumye abantu bamenya impano Imana yampaye. "
Dore ibintu 5 byamutunguye Frodouard akigera ku kinyamakuru cy’ubukombe Paradise.rw:
– Kwisanga Ku rubuga rwa All Gospel Today ruhuriyeho amazina yo kubahwa y’abahanzi n’abavugabutumwa, abashumba n’abanyamakuru n’abashumba b’amatorero yumvaga ku maradiyo gusa.
– Gutumirwa muri Press Conference nyinshi bikamubera inzira zo kumenyana n’ibyamamare.
– Uburyo yakiriwe n’abanyamakuru batandukanye b’ibyamamare nka Justin Belis, Esca Fifi, Joel Sengurebe, Mupende Gedeon, Karasira Steven, Issa Noel, Juliette Tumusiime, Becky Rocsi, DJ Shawn, Peace Nicodeme, Pascal Mwene Nyirindekwe, Israel Ishimwe, Janvier Iyamuremye, Christian Abayisenga;
Frank Mario, James, Nkundagospel, Florent Ndutiye, Byumvuhore, Gatabazi, MC Theo, Daniel Svenson, Sam Ngenda wa New Times, DJ Spin, Dudu Rehema, Ishema Christian, Prince Shumbusho n’abandi bakomeje kumuba hafi atibagiwe murumuna we Didace wa Yongwe Tv bahoze baziranye.
– Kuba yakwandikirwa n’amazina aremereye muri Gospel hari amakuru bashaka kumuha cyangwa yabasaba amakuru bakayamuha nta mananiza.
Aya mazina arimo Israel Mbonyi, James&Daniella, Ben&Chance, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Jado Sinza, Josh Ishimwe, Rehema, Aime Frank, Diana Kamugisha, Bigizi Gentil, Nice Ndatabaye, Serge Iyamuremye n’abandi. Ibi byose abicyesha Paradise.
– Urukundo yeretswe n’abashumba barimo Dr Bishop Fidele Masengo, Bishop Israel Ndakize, Bishop Aimé Uwimana, Bishop Noel, Bishop Justin Alain, Past Olivier n’abandi.
– Uburyo abagize itsinda rya All Gospel Today (AGT) bakomeje kumwereka urukundo bakaba barabimweretse by’umwihariko ku isabukuru y’amavuko yabaye le 10/05/2023 kuko yatangajwe n’uburyo benshi bafashe ifoto yabo bakayishyira kuri status zabo ndetse bamwe bakayiherekesha screenshoot y’inkuru yabaga yabanditseho.
Yabajijwe inkuru 5 z’ibihe byose kuri we, yavuze ko inyinshi ari inkuru z’ubusesenguzi yakoze.
1.Amatafari 5 agejeje umuziki wa Gospel mu rukenyerero (yahereyeho)
2.Twongeye Twataramye! Chorali Christus Regnat yashyize abakunzi bayo I Bweranganzo, Josh Ishimwe aragaruka.
3.Dore Inshanguruzo 7 zikomeje gukokora umuziki wa Gospel Mu Rwanda.
4.Ese utunze impano? Cyangwa iragutunze?
5.Abahanzi 15 ba Gospel bakize mu Rwanda (Gusa iyi ntirasohoka ariko irasohoka vuba)
Uretse kuba Umunyamakuru, umugisha yakuye kuri Paradise.rw watumye ashinga Trinity For Support (TFS) ikaba Label ifasha impano aho kuri ubu ishinzwe management y’umunyempano Divine Nyinawumuntu wamenyekanye biturutse kuri TFS yashinzwe na Frodouard.
Kuri ubu TFS ikaba ikataje mu bikorwa bya promotion aho ifasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo binyuze mu mikoranire n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Mu gusoza ikiganiro, yasoje ashimira Imana kuko ariyo ikomeje kumushyigikira dore ko atari kwishoboza. Ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi ndetse akomeza gusaba bakuru be mu mwuga gukomeza gutera imbere. Aranashimira Paradise.rw yamwizeye bagakorana.
Umwaka urashize kuva Frodouard ageze kuri Paradise
Frodouard hamwe n’umufasha we bafitanye abana bane
Komeza usitaze amano muvandimwe