× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana iracyavugana n’abantu binyuze mu nzozi n’iyerekwa? — Ubushakashatsi bwa Mandy Owen

Category: Journalists  »  12 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imana iracyavugana n'abantu binyuze mu nzozi n'iyerekwa? — Ubushakashatsi bwa Mandy Owen

Mu bihe bitandukanye, Abakristo benshi bakomeje kwibaza niba Imana ikivugana n’abantu binyuze mu nzozi n’iyerekwa nk’uko byabaga mu bihe bya Bibiliya. Ariko se, Imana iracyavugana n’abantu binyuze mu nzozi n’iyerekwa?

Hari abemera ko ibyo bikibaho kugeza n’uyu munsi, mu gihe abandi babyumva nk’ibitekerezo cyangwa ibintu bisanzwe bibaho mu buzima bwa muntu.

Mandy Owen, umwe mu banditsi b’ibitekerezo bya gikristo, yavuze ko Imana igikoresha inzozi n’iyerekwa kugira ngo ivugane n’abantu bayo, cyane cyane muri ibi bihe bya nyuma.

Mandy Owen yavuze ko Bibiliya igaragaza neza ko Imana yakundaga kuvugana n’abantu binyuze mu nzozi n’iyerekwa. Yatanze urugero rw’abarimo Aburahamu, Yakobo, Yosefu, Salomo, Petero, Pawulo ndetse na Yosefu umugabo wa Mariya.

Yavuze ko niba Imana idahinduka nk’uko Bibiliya ibivuga mu Baheburayo 13:8 no muri Malaki 3:6, bivuze ko n’uyu munsi ishobora gukomeza gukoresha ubwo buryo.

Yasobanuye ko abantu benshi bo muri iki gihe cyane cyane abo mu bihugu byateye imbere, bakunda gufata inzozi nk’ibintu bisanzwe cyangwa ibituruka ku mitekerereze y’umuntu.

Gusa yavuze ko Bibiliya yo yigisha ko hari isi y’umwuka kandi ko Imana ishobora gukoresha uburyo bunyuranye kugira ngo ivugane n’abantu.

Uyu mwanditsi yavuze kandi ko mu Byakozwe n’Intumwa 2:17 handitswe ko mu minsi y’imperuka abantu bazarota inzozi ndetse bakabona iyerekwa.

Yavuze ko amaze imyaka myinshi mu murimo w’Imana yakiriye ubuhamya bw’abantu benshi bo mu bihugu bitandukanye bavuga inzozi zisa cyangwa ubutumwa bumwe, ibintu abona nk’ikimenyetso cy’uko Imana iba iri kuvugana n’abantu benshi icyarimwe.

Mandy Owen yagereranyije Imana n’umubyeyi ushaka uburyo bwose bwo kugera ku mwana we. Yavuze ko nk’uko umubyeyi ashobora gusigira umwana ubutumwa cyangwa akamushakira uburyo bwo kumwereka urukundo, Imana na yo ishaka kugera ku bantu bayo binyuze mu buryo bwinshi harimo n’inzozi.

Yanakomoje ku kuba Bibiliya ikoresha amagambo “inzozi” n’ “iyerekwa” inshuro nyinshi, agaragaza ko byari uburyo bw’ingenzi Imana yakoreshaga mu gutanga amabwiriza, imiburo cyangwa ubutumwa bwo guhumuriza abantu.

Gusa yashimangiye ko atari buri nzozi zose ziba ziturutse ku Mana. Yasabye Abakristo kugenzura ibyo barota bakoresheje Ijambo ry’Imana ndetse no gusenga kugira ngo bamenye niba ubutumwa ari ubw’ukuri. Yibukije ko ibisobanuro by’ukuri biva ku Mana binyuze kuri Mwuka Wera.

Uyu mwanditsi yavuze kandi ko no mu mateka y’itorero habaye ibihe byinshi by’ububyutse byaranzwe n’abantu bavuga ko babonye iyerekwa cyangwa barose inzozi zidasanzwe. Yatanze urugero rwa Abraham Lincoln wahoze ari Perezida wa Amerika, wavuze inzozi zijyanye n’urupfu rwe mbere y’uko yicwa.

Mandy Owen yavuze kandi ko muri iki gihe hari abantu benshi bavuga ko babonye Yesu mu nzozi cyane cyane mu bihugu nka Iran na Gaza, ibintu byatumye bamwe bafata umwanzuro wo gukurikira Yesu Kristo.

Mandy Owen asoza avuga ko inzozi n’iyerekwa atari ibintu byo kwirengagiza cyangwa gufata nk’imikino gusa. Avuga ko bishobora kuba uburyo Imana ikoresha itanga ubutumwa, imiburo cyangwa ihamagarira abantu kuyegera.

Yasabye Abakristo gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana no gushaka ubwenge kugira ngo bamenye neza ubutumwa bushobora kuba buri mu nzozi cyangwa ibyerekwa babona.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.