× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kutihanganira kubumba amatafari udafite inganagano: Impamvu 6 Abanyamakuru ba Gospel bamanika Micro imburagihe

Category: Journalists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kutihanganira kubumba amatafari udafite inganagano: Impamvu 6 Abanyamakuru ba Gospel bamanika Micro imburagihe

Hambere aha hari mu mezi y’imbeho nitemberera n’agakoti kanjye ku rutugu. Nahuye n’umwe mu bashumba bubashywe, twaherukana mu gitaramo cy’umwe mu baramyi bakunzwe i Kigali nka zahabu.

Muzi se icyantangaje? Yarambajije ati: "Ese wowe uracyari mu itangazamakuru? Kuki utararisezera? Ndamusubiza nti "Aka kanya koko Mushumba?" Ndamubwira nti "Ubuse imyaka 2 koko murandambiwe?" Arangije ambwira ko uyu mwuga bigoye kuwurambamo, ampa n’ingero z’abavuye mu kibuga imburagihe bakamanika Micro, abandika bagasubiza ikaramu mu rwubati.

Hari urutonde rw’abanyamakuru benshi batanze umusanzu utajegajega muri Gospel gusa kubera impamvu zitandukanye baza guhindura icyerekezo, nyamara ugasanga nticyari igihe cyiza cyo kubatakaza.

Uretse kuba Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Shalom Ishimwe, Peter Ntigurirwa washinze Isange Corporation, Neema Marie Jeanne, Arnaud Ntamvutsa,.. barakoze ibyiza mu gihe cyabo bakagenda bucece [kuko batigeze basezera ku mugaragaro];

Kuri ubu amakuru yizewe Paradise ifite ni uko abarimo Issa Noel Karinijabo wakoze kuri Authentic Radio na Isango Star na Jado Fils uzwi kuri Sana radio bamaze kuva mu itangazamakuru birundurira mu ivugabutumwa (Amakuru twahawe na ba nyir’ubwite). Hari n’abandi benshi tutarondora..

Uretse abashinzwe umutekano, itangazamakuru ni undi mwuga usaba kwiyemeza gutandukana n’ibitotsi. N’ikimenyimenyi abanyamakuru ni bo uzasanga baraye ku kibuga cy’indege ngo bagiye kwakira umuntu runaka uvuye hanze y’u Rwanda.

Akenshi barara mu bitaramo byabereye hirya no hino bikarangira nyuma y’amasaha yo gukora. Niwo mwuga usanga saa munani z’ijoro microphone ziba zifunguye, ababizi bakubwira ko saa cyenda z’ijoro ariyo saha isukuye yo gutegura amakuru no gusoma ibyanditswe! Ubuse aba bantu baryama ryari? Niyo mpamvu uzasanga ibitangazamakuru bidafite aho bihuriye na Gospel bitanga amasezerano aryoheye amaso ku banyamakuru.

Nka Paradise twateguye impamvu 6 nyir’izina zituma benshi mu banyamakuru bakunzwe muri Gospel bamanika Micro abandi bagasubiza ikaramu mu rwubati:

1.Kubiba abandi bagasarura:

Pawulo niwe wandikiye umuhungu we Timoteyo "Umuhinzi uhinga ni we ukwiriye kubanza kwenda ku mbuto". 2 Timoteyo 2:6. Iyo urebye itangazamakuru rya Gospel mu Rwanda usanga nyir’amabavu atariwe uhunika mu bigega. Aha buri wese yabyumva.

Yaba ubuyobozi bw’amatorero, abayobozi b’ibigo bikomeye, abahanzi, aba bose usanga bari mu bantu basoroma ku bwinshi ku mizabibu yabibwe n’aya mabuye yanzwe n’abubatsi. Nubwo nta janisha twakoze ariko buriya usanga abanyamakuru bafite uruhare runini mu gushishikariza abakristo gutura kandi bakabikorana umutima ukunze kurusha uko babikangurirwa n’abashumba babo!!

Ariko se kuki amadini n’amatorero ya Gikristo atibuka gufata ku butunzi binjiza ngo batange umusanzu wo gushyigikira itangazamakuru kweli? Dutura kugira ngo inzu y’Imana ibe ibyo kurya, biribwe n’abakozi b’Imana cyangwa ababa mu nzu y’Imana, kandi n’abanyamakuru ni abakozi b’Imana bagira urhare runini mu nzu y’Imana. None ko batibukwa? Ahaaa !nzaba mbarirwa!!

Nonese ugira ngo wowe Mushumba wirirwa usaba intama zirimo n’aba banyamakuru gutanga icya 10 n’amaturo dore ko nabo ari abakristo, nyamara uzi neza ko iri tangazamakuru naryo ari umufatanyabikorwa wawe wowe ntacyo ukora ngo ritere imbere..ubwose? Harya byo si ’Question mark?’.

Gusa mumbabarire sindi nka wa wundi watumwe i Bwami akagenda yisabira!!! Nonese mwebwe bayobozi b’ibigo, bashoramari namwe bahanzi, ntimuzi ko itangazamakuru ritungishije benshi?

Nzi neza ko uramutse ufite uruganda cyangwa ikindi kigo warangiza ukiyegereza nk’ibitangazamakuru bitanu bya Gospel mukagirana amasezerano y’imikoranire y’Umwaka umwe, ugira ngo umusaruro wabona aho uwushyira? Wabaza ababikoze. Rero kuba ibi bidatekerezwaho bituma bamwe mu banyamakuru bakunzwe basubira kuroba.

2.Kurambirwa kurwanisha intwaro n’imyambaro abandi batsindanywe urugamba:

Iyo usomye muri 1 Samuel 17:38-39; mu nkuru igira iti: "Dawidi yica Goliati", Hagira hati: "Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n’ingofero y’umuringa ku mutwe, amwambika n’ikoti riboheshejwe iminyururu".

Dawidi ahera ko yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Nuko Dawidi arabyiyambura.

Mbese ye, mwaba muzi impamvu Dawidi yanze kujya ku Rugamba kurwana na Sauli yambaye iriya myambaro?? Yaratekereje ati: "Ese kujya kurwana na Goliati nambaye imyenda itaramaze ubwoba Sauli yabona Goliati akicumita mu mwobo nk’inyaga, ese ibi byacungura Israeli? Niko kwitwaza inkoni (isobanura ubutware), yitwaza itapito n’amabuye 7 (abakebwe turi kumwe namwe murabyumva).

Mu bituma bamwe mu banyamakuru biganjemo abashya bagenda bucece usanga biterwa no gusanga nta gishya biteguye gukora kizahindura ikibuga basanzemo aba Legends nka ba Karasira Steven, Gedeon, Justin Belis, Juliet Tumusime, Pascal Mwenenyirindekwe, Peace Nicodem, n’abandi.

Ubuse nkajye kabarankuru, ko nsigaye ndeba bikanjabuka nakwandika ngo abaramyi bakwiye kumenya agaciro k’itangazamakuru nkasanga uwabyanditse mbere kandi ntacyo byahinduye, ninkora inkuru ivuga ngo: "Abakire bo mu madini bakwiye gufata iya 1 mu gukorana bya hafi n’itangazamakuru rya Gospel".

Ikibabaje nzasanga Rev Alain Numa yarabivuganye imbaraga, nyamara ugasanga ntacyo byahinduye. Ubwo rero ejo nimubona dutakaje nka MC Gatabazi akirundurira mu kuririmbira utuguyiguyi abageni ntimuzatungurwe.

4.Gushaka gukura mu rwobo abadashaka kuruvamo:

Umubwiriza 12:13 haragira hati: "Iyi niyo ndunduro byose byarumviswe! Bamwe mu banyamakuru bacibwa intege no kuba byinshi mu bitekerezo batanga byazamura Gospel abagakwiye kubishyira mu bikorwa babyirengagiza nkana ku nyungu zabo bwite!!

Abazi ibyo kwigisha bavuga ko kwigisha umuntu udashaka kumenya bivuna, kurusha kwigisha umuntu utarigeze amenya. Bene uyu muntu uramutse utabaye maso yakurundurira mu nyanja y’ubujiji. Niyo mpamvu aha nakoresheje urugero rw’urwobo!!

Tekereza uramutse uri hejuru y’urwobo ushaka gukuramo umuntu ufite gahunda yo kwigumiramo. Ese wabasha kumukura muri urwo rwobo cyangwa yagutamo? Mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru, kenshi usanga abanyamakuru babaza abahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana n’abashumba impamvu babakenera mu gihe basohoye indirimbo cyangwa bafite ibitaramo.

Nyamara itangazamakuru ryabakeneraho amakuru ugasanga bahisemo kwanga gutanga ibiganiro yaba kuri Radiyo cyangwa se kuri Televiziyo. Aganira na Paradise, umuramyi See Muzik yavuze ko abahanzi bakwiriye korohereza itangazamakuru mu kazi kabo bitewe n’uko ari uburenganzira bw’itangazamakuru kwaka amakuru akaba n’inshingano z’abahanzi gutanga amakuru.

5.Kurambirwa kubumbisha amatafari intoki kubera kudahabwa inganagano:

Uzasanga abanyamakuru benshi bava mu itangazamakuru barikunze ariko bakananirwa kwihanganira icyuho kiri hagati y’imbaraga bakoresha n’umusaruro uvamo. Ubusanzwe ababumba amatafari bifashisha igikoresho cyitwa "Iforomo" cyangwa se "inganagano"

Iyo usomye mu gitabo cya 2 cya Mose cyitwa "Kuva 5:7 hagira hati" Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano".

Kuva 5:8 "Kandi umubare w’amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati ‘Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’ "

Nawe watekereza kwambura umubumbyi w’amatafari Inganagano, ukabasaba kongera umubare w’amatafari? Uko iminsi igenda yiyongera ni ko itangazamakuru rihura n’akazi kenshi bigendanye n’ubwiyongere bw’ibitaramo n’amadini n’amatorero (n’ubwo ubu tuvugana bikomeje kugorana, RGB yateyemo, imaze gufunga insengero zirenga 5,600 mu gihugu).

Ikibabaje rero usanga nta nyoroshyo itangazamakuru ribona ngo rikomeze gukora akazi neza. Abanyamakuru benshi bakomeza gutunga Itangazamakuru aho gutungwa naryo! Uzasanga kubona ibikoresho bigendanye n’icyerekezo nka camera, imyenda y’akazi, aho gukorera bikiri ingorabahizi mu itangazamakuru! Kuko umuco w’ubugugu ukomeje kumunga abayobozi benshi b’madini n’amatorero ndetse n’abahanzi (gusa si bose nyamuneka)!

6.Kutabona umwanya uhagije wo gusabana n’Imana:

Iyo winjiye mu itangazamakuru rya Gospel uba ufite ingingo ikomeye yo gukomeza kurwana intambara nziza yo gukiranuka. Gusa ariko usanga uyu mwuga kuwubamo akenshi wisanga wagabweho ibitero birimo n’urwangano. Aha akenshi biterwa no kudahuza na bamwe mu byemezo bigamije kunoza umwuga wawe.

Ikindi uzasanga bitewe no guhora mu bitaramo nka Microphone, bigorana kubona akanya ko kwigira za kanyarira, kizabonwa, saruheshyi, kadeshi n’ahandi kwihererana n’Imana (nyamuneka ndavuga hambere zitarahindura imirishyo, ubwo ubutayu tuvuga ni mu mutima wawe)!

Gusa ariko n’ubwo twavuze ibi haruguru, ntitwabura kwishimira ko bamwe mu bavuga rikijyana muri Gospel bamaze gusobanukirwa imvune z’abanyamakuru. Tubikurikirane bitaragera i Bwami kuko gutabarwa ko Abanyamakuru ba Gospel bazatabarwa kandi byaratangiye.

Ndabakunda!

Yari Mwene so Ev. Frodouard Uwifashije alias Obededomu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.