× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti na Vanessa basezeranye kubana akaramata mu birori biryoheye ijisho

Category: Love  »  November 2022 »  Sarah Umutoni

Bosco Nshuti na Vanessa basezeranye kubana akaramata mu birori biryoheye ijisho

Bosco Nshuti yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Tumushime Vanessa mu birori bibereye ijisho byabaye kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’iminsi micye akoze igitaramo cy’amateka yise "Unconditional Love".

Umuramyi Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze" yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Vanessa mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR Kumukenke i Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Bari baberewe cyane nk’uko bigaragara mu mafoto.

Tariki 10/11/2022 ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Leta. Tariki 12/11/2022 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye ku Gisenyi ku kibuga cy’indege. Ni umuhango wasusurukijwe n’abarimo umutaramyi Josh Ishimwe.

Nyuma y’uko bemerewe n’ababyeyi kurushinga ndetse na Leta ikabibemerera, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/11/2022 basezeranye imbere y’Imana n’imbere y’abakristo n’inshuti zabo mu muhango. Abatumiwe mu bukwe, biyakiriye i Kibagabaga kuri Saint Ignatius.

Bosco Nshuti na Vanessa bakoze ubukwe nyuma y’iminsi 20 uyu muramyi akoze igitaramo cy’amateka yanerekaniyemo umukunzi we. Icyo gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kuwa 30 Ukwakira 2022. Cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu ndirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana.

Nyuma y’uko berekanwe mu rusengero ubwo batangizaga umushinga w’ubukwe bwabo, Bosco Nshuti yanyarukiye kuri Instagram, avuga ko ari isezerano risohoye, ati ’Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere".

Bosco Nshuti hamwe n’umugore we Vanessa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.