× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti yemerewe n’amategeko kuba umugabo wa Vanessa

Category: Love  »  November 2022 »  Sarah Umutoni

Bosco Nshuti yemerewe n'amategeko kuba umugabo wa Vanessa

Umuramyi Bosco Nshuti yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Tumushime Vanessa nyuma y’iminsi micye batangije ku mugaragaro umushinga w’ubukwe bwabo.

Kuwa Kane tariki 10/11/2022 ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryabo. Ni nyuma y’iminsi micye Bosco Nshuti yerekanye umukunzi we mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Camp Kigali kuwa 30 Ukwakira 2022.

Nyuma y’uko berekanwe mu rusengero ubwo batangizaga umushinga w’ubukwe bwabo, Bosco Nshuti yanyarukiye kuri Instagram, avuga ko ari isezerano risohoye, ati ’Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere".

Nk’uko bigaragara ku butumire Paradise.rw ifitiye kopi, ubukwe bwa Bosco Nshuti na Vanessa buzaba mu mpera z’uyu mwaka.

Tariki 12/11/2022 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, uzabera ku Gisenyi ku kibuga cy’indege. Tariki 19/11/2022 ni bwo bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri ADEPR Kumukenke mu Mujyi wa Kigali.

Bosco Nshuti n’umugore we Vanessa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.