Umuramyi Bosco Nshuti yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Tumushime Vanessa nyuma y’iminsi micye batangije ku mugaragaro umushinga w’ubukwe bwabo.
Kuwa Kane tariki 10/11/2022 ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryabo. Ni nyuma y’iminsi micye Bosco Nshuti yerekanye umukunzi we mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Camp Kigali kuwa 30 Ukwakira 2022.
Nyuma y’uko berekanwe mu rusengero ubwo batangizaga umushinga w’ubukwe bwabo, Bosco Nshuti yanyarukiye kuri Instagram, avuga ko ari isezerano risohoye, ati ’Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere".
Nk’uko bigaragara ku butumire Paradise.rw ifitiye kopi, ubukwe bwa Bosco Nshuti na Vanessa buzaba mu mpera z’uyu mwaka.
Tariki 12/11/2022 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, uzabera ku Gisenyi ku kibuga cy’indege. Tariki 19/11/2022 ni bwo bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri ADEPR Kumukenke mu Mujyi wa Kigali.
Bosco Nshuti n’umugore we Vanessa