Abanyamakuru batandukanye ba Gospel bakomeje kugaragaza ko bafite impano yo guhanga no kuririmba.
Muri abo twavuga nka Eddy Kamoso wa Radio Tv10, Honette wa BTV, Dominic Ashimwe wa Radio O ndetse n’abandi. Kuri uru rutonde rukaba rwariyongereyeho umunyamakuru wa Fine FM Bahizi Innocent uzwi ku izina rya Bahizi w’Imana n’u Rwanda kuri ubu wasohoye indirimbo ya 2 yitwa "Umbereye Maso".
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko abafite inzira zigana i Siyoni mu mitima yabo batazagwa mu gikombe cyitwa Baka nk’uko babitekereza ahubwo bazagwiza imbaraga ndetse Imana ikababera insinzi bakaryama bagasinzira.
Uyu munyamakuru akaba umuhuza w’ibiganiro ndetse n’umusangiza w’amagambo (M.C) abajijwe na Paradise.rw imvo n’imvano yo kwisanga yavuyemo umuririmbyi yagize ati" Icyatumye nisanga ndirimba ni uko nkunda gufashwa nabyo.
Bahizi w’Imana n’u Rwanda yongeyeho ati: "Rero nashidutse nisanze nanditse indirimbo bintera n’umwete wo kuyijyana muri studio kuko numvaga ubutumwa burimo atari ubwanjye njyenyine".
Indirimbo "Umbereye Maso" ikaba indirimbo ya 2 Bahizi w’Imana n’u Rwanda ufite iyerekwa rigari muri Gospel ashyize hanze. Ni nyuma yo gushyira hanze indi iryohereye kuyumva yise "Nguwe neza" kaba yaraguye neza abakunzi ba Gospel.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BAHIZI W’IMANA N’U RWANDA
Komerezaho rata Imana ikwagure nukuri