Ku wa 21 Nzeri 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rishya risaba ko abanyamahanga b’abanyabwenge bashaka kwinjira mu gihugu bazajya bishyura amafaranga menshi asaga miliyoni 140 Frw.
"Mose uherekejwe n’inzozi” bisobanura urugendo rw’umuntu ruyobowe n’ibyiringiro, intego, cyangwa imigambi myiza, nk’uko Mose yayoborwaga n’icyerekezo Imana yamuhaye kugira ngo ayobore Abisirayeli ava mu bucakara ajya mu gihugu cy’amasezerano.
Iyi mvugo ishaka kugaragaza ko kugira inzozi cyangwa intego nyinshi bituma umuntu akomeza urugendo rutoroshye, akihangana mu nzira z’ibigeragezo, kandi agera ku iherezo ryiza, nk’uko Mose yageze ku ntego y’umugambi w’Imana.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rishya risaba ko abazajya basabirwa visa ya H-1B, izwiho guhabwa abantu bafite ubumenyi bwihariye cyangwa impano idasanzwe, kujya bishyura amafaranga angana na $100,000 buri mwaka, ni ukuvuga miliyoni 140 Frw.
Iyi visa ni imwe mu zikoreshwa cyane n’abantu bize cyane mu nzego z’ikoranabuhanga, ubuvuzi, uburezi, ubucuruzi, ndetse n’ubumenyi bw’umwuga wihariye. Buri mwaka kuva mu 2004, abantu bagera ku bihumbi 85 baba basabirwa iyi visa.
Visa ya H 1B ni uruhushya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itanga ku banyamahanga bafite ubumenyi buhambaye cyangwa impano idasanzwe mu nzego nk’ikoranabuhanga, ubuvuzi, uburezi, ubucuruzi n’ibindi, rukabemerera gukorera muri Amerika byemewe n’amategeko mu gihe cy’imyaka itatu ishobora kongerwa kugeza kuri itandatu. Iyo visa isabwa n’umukoresha (urugaga cyangwa sosiyete) mu izina ry’uwo mukozi.
Uyu mwanzuro mushya washyizweho guhera ku itariki ya 21 Nzeri 2025 uzajya usaba ko umukoresha w’umunyamahanga agomba kwishyura $100,000 buri mwaka kuri buri mukozi uhabwa iyi visa. Ariko, ayo mafaranga si ikiguzi cyizewe kuko nubwo yaba yarishyuwe, ntibivuze ko visa izatangwa buri gihe.
Byumvikana ko umuntu ufite ubumenyi bwihariye, umunyabwenge, ashobora gusabwa aya mafaranga n’umukoresha cyangwa kubigira umutwaro we, bitewe n’amasezerano hagati y’impande zombi. Kuri benshi mu baturuka mu bihugu bikennye, ibi ni nk’inkuta zibabuza kwinjira muri Amerika.
Minisitiri w’Ubucuruzi wa Amerika, Howard Lutnick, yagize ati: “Ikigo kigomba gufata icyemezo… niba uyu muntu akwiye kwishyurirwa ibihumbi 100$ buri mwaka, cyangwa akazi kagahabwa Abanyamerika.”
Abashyigikiye iyi gahunda bavuga ko igamije guhitamo intoranywa gusa, abahanga koko bafite icyo bazana ku gihugu. Ariko abayirwanya babona iri teka nk’ivangura rishingiye ku bukungu, kuko abavuka mu bihugu bikennye batazabona amahirwe angana n’abafite ubushobozi bwo kwishyura. Kuri bo, Amerika yambuye abanyabwenge amahirwe, iyaha abakire gusa.
Visa ya H-1B izakomeza guhabwa abujuje ibisabwa, ariko muri iki gihe irimo ikiguzi gihanitse kandi kidasubizwa, ibi bikaba bishobora gukuraho amahirwe kuri benshi bafite ubushobozi ariko badafite umutungo. Iri teka rya Trump ryagaragaje uko ubumenyi bw’abantu bushobora gupimirwa mu gaciro k’amadolari, aho kuba mu gaciro k’umusaruro ufitiye isi akamaro.
Ibi byavuye mu nkuru igaragaza Iteka ryasinywe na Perezida Donald Trump ku wa 21 Nzeri 2025, ryatangajwe n’ibiro bya USCIS n’Itangazamakuru rya Leta ya Amerika, urugero nka The Washington Post, Bloomberg, na Reuters, hamwe n’ubusesenguzi bw’amasosiyete yakira abakozi benshi banyura muri visa ya H-1B.
Byose bihuriza ku kuba amafaranga ya $100,000 yashyizweho nka one-time fee ijyanye n’ubusabe bushya bwa visa ya H-1B gusa, nta cyo bivuze ku bantu basanzwe bayifite cyangwa bayongerera igihe (renewals), keretse gusa ku bazasaba visa bwa mbere, rikaba rizatangira kubahirizwa guhera ku wa 21 Nzeri 2025.
Bivuze ko Abakristo baturuka muri Afurika bajyaga muri Amerika bashingiye ku bumenyi bwabo bwihariye bazajya bahura n’imbogamizi zirimo ikiguzi cya $100,000 (miliyoni 140 Frw) cyashyizweho n’itegeko rishya.
Ibi bishatse kuvuga ko nubwo baba bafite impano n’ubushobozi, hari urukuta rw’amafaranga rushobora kubabuza kugera ku byo biyemeje, nko gukorera muri Amerika, kwiga cyangwa gutangiza ibikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere.
Ku bandi bantu batari mu cyiciro cya visa ya H 1B, nta kiguzi cya $100,000 basabwa; visa z’abanyeshuri (F 1), iz’abakerarugendo (B 1/B 2), iz’abashaka guhura n’imiryango cyangwa iz’ubuhunzi ziracyakurikiza amabwiriza asanzwe.
Ziracyasaba amafaranga asanzwe ari munsi ya $200, bityo iryo teka rya Trump ryahinduye gusa inzira z’abafite ubumenyi buhambaye bashaka gukorera muri Amerika.
Ku wa 21 Nzeri 2025, ni bwo Donald Trump yasinye iteka rishya risaba ko abanyamahanga b’abanyabwenge bashaka kwinjira mu gihugu kujya bishyura amafaranga menshi asaga miliyoni 140 Frw.