Umukristokazi w’Umwongereza yongeye gukorwaho iperereza azira gusengera mu mutuzo, nyuma yo gutsinda urubanza rw’ifungwa ryabanje.
Mu gihugu cy’u Bwongereza, polisi yo mu gace ka West Midlands irimo gukora iperereza kuri Isabel Vaughan-Spruce, umukristo umaze imyaka irenga 20 asengera mu mutuzo hafi y’ikigo gitanga serivisi z’abagore bashaka gukuramo inda.
Ibi bibaye nyuma y’uko yari yarabonye indishyi z’amafaranga angana na £13,000 (asaga miliyoni 17 Frw) mu 2024 kubera gufungwa inshuro ebyiri zabanjirije izi, aho byaje kwemezwa ko nta mategeko yishe.
Isabel asanzwe afasha abagore batwite bafite ibibazo, ndetse yigeze gufatwa na polisi mu 2023 azira gusengera mu gice cyashyiriweho “buffer zone” gikumira ibikorwa bigaragaza gushyigikira cyangwa kwamagana gukuramo inda. Icyo gihe, ikigo cyari gifunze. Urukiko rwaje kumugira umwere.
Nyuma y’aho, yafashwe bwa kabiri ahantu hamwe, nabwo azira gusengera mu mutuzo. Iperereza ryamaze amezi menshi, ariko na ryo riza kurangira nta cyo bamushinje. N’ubwo yatsinze izo nshuro zose, avuga ko akomeza gusengera muri ako gace rimwe mu cyumweru, ndetse ko polisi imushyiraho abapolisi babiri bamucungira hafi.
Isabel yashinje polisi kumuhutaza no kumubaza kenshi impamvu ahari, batamubwira itegeko na rimwe yaba arengaho. Polisi yo yavuze ko igitegereje inama itangwa n’Urwego rw’Ubushinjacyaha (CPS) ku cyakorwa, n’ubwo CPS isanzwe ivuga ko isengesho risengewe mu mutuzo ritari mu byahanwa n’amategeko.
Isabel yatangaje ati: “Nyuma yo kwerekana kenshi ko gufungwa kwanjye kwari ukwibeshya, ntibyumvikana uburyo nkomeje guhatirwa iperereza ku isengesho ryo mu mutuzo maze imyaka 20 nsenga. Isengesho riturutse mu mutima ntirigomba gufatwa nk’icyaha — buri wese afite uburenganzira bwo gutekereza no kwemera mu mutuzo.”
Ayo mategeko ya "buffer zone" mu Bwongereza ashyiraho akarere kagenewe kutegerwamo cyangwa kudakorerwamo ibikorwa bimwe na bimwe hafi y’ahakorerwa serivisi zo gukuramo inda.
Intego y’ayo mategeko ni ugukumira ihohoterwa, gutotezwa, cyangwa ibikorwa by’ubukangurambaga bishobora kubangamira abagore bajya gukoresha izo serivisi cyangwa abakozi bazitanga.
Ariko ikibazo kivuka ni uko amwe mu magambo akoreshwa muri ayo mategeko agira uruhurirane rufungutse (vague) cyane—ku buryo bishobora gufatwa nk’icyaha no ku bikorwa bidafite aho bihurira n’ihohoterwa, urugero nk’isengesho risabira abo bana, umuntu akora atavuga cyangwa atagaragaza ibimenyetso byo gutera abandi ubwoba.
Umujyanama mu by’amategeko wa ADF International, Jeremiah Igunnubole, yavuze ko bazakomeza guharanira uburenganzira bwa Isabel bwo gutekereza no kwemera mu mutuzo, bamagana ubu buryo bwo gukumira ijwi ry’abantu mu buryo budakwiye.
Adam Smith-Connor asengera hanze y’Urukiko rwa Poole Magistrates ari kumwe na Isabel Vaughan-Spruce. | ADF International