× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni amateka iteka ryose! Madamu Jeanette Kagame yitabiriye All Women Together atungurwa na Apotre Mignonne-100 PHOTOS

Category: Leaders  »  August 2023 »  Our Reporter

Ni amateka iteka ryose! Madamu Jeanette Kagame yitabiriye All Women Together atungurwa na Apotre Mignonne-100 PHOTOS

Byamaze kwandika mu gitabo cy’amateka mu Rwanda ko kuwa 13 Kanama 2023 Madamu Jeannette Kagame yasenganye na Women Foundation Ministries mu gusoza igiterane "All Women Together Conference 2023" cyabereye muri Kigali Convention Center.

Igiterane "Abagore Twese Hamwe" ari byo bisobanuye mu Cyongereza "All Women Together", cyamaze iminsi 4 kibera muri Kigali Convention Center kuva tariki 8-11 Kanama 2023, kitabirirwa n’ibihumbi by’abagore. Insanganyamatsiko ni "From Victims to Champions".

Ku munsi wacyo wa nyuma, byari ubuntu bugeretse ku bundi, kuko abacyitabiriye bafatanyije na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame gusingiza Imana. Mu mishanana myiza cyane yiganjemo ibara ry’umweru, ni ko ababyeyi bakiriye Madamu Jeannette Kagame bari bambaye.

Iteraniro ryo ku munsi wa nyuma (tariki 11 Kanama 2023), ari na ryo Madamu Jeannette Kagame yitabiriye nk’Umushyitsi Mukuru, ryamaze amasaha 5, iminota 20 n’amasegonda 31. Ryitabiriwe n’abagore barenga ibihumbi bitanu baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze y’u Rwanda.

Muri iki giterane kiba buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame yatunguwe na Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church, wamuhaye impano y’agatangaza mu rwego rwo kwifatanya nawe ku munsi we w’amavuko.

Abitabiriye iki giterane baramije Imana mu ndirimbo zitandukanye zirimo iz’umuramyi mpuzamhanga Sinach wari utaramiye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere hari mu mwaka wa 2018 mu gitaramo cya Pasika yari yatumiwemo na Patient Bizimana.

Byabaye ibirori mu bindi ubwo iteraniro ryose ryafatanyaga na Josh Ishimwe kuririmba indirimbo "Reka Ndate Imana Data". Iyi ndirimbo yizihiye benshi barimo Madamu Jeannette Kagame whagurutse akajya ku ruhimbi, akaramburira Imana amaboko ari kumwe n’abandi babyeyi barimo Apotre Mignonne, Sinach, n’abandi wo muri Women Foundation Ministries.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko "Ubwo u Rwanda rufite ba nyampinga bangana namwe turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n’iterambere ry’umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.”

Uyu Mubyeyi ufatirwaho icyitegererezo na benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga, yakomeje agira ati “Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y’igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk’iri ry’abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda.”

Ati “Intego nyamukuru y’ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo. Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo ‘Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nkuko Bibiliya ibidutoza.”

Madamu Jeannette Kagame ati “Nk’abakiristo bumva neza ijambo ry’Imana nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy’urukundo ari uwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n’umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n’icyo urukundo rw’Imana rusobanuye.”‘

INJIRA MU GITERANE "ALL WOMEN TOGETHER 2023"

Josh Ishimwe ubwo yaririmbaga Reka Ndate Imana Data

Abarimo Madamu Jeannette Kagame bizihiwe cyane

Apostle Mignonne yahaye impano Madamu Jeannette Kagame

Byari uburyohe muri All Women Together 2023

REBA HANO ANDI MAFOTO MENSHI

PHOTOS: Moses Niyonzima - Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.