ISIS, umutwe w’iterabwoba wiyita uw’aba-jihadiste b’Abayisilamu, wagabye ibitero ushaka kurimbura abizihizaga iminsi ya Noheli n’Ubunani.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Siriya yatangaje ko yaburijemo umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa ISIS wo kugaba ibitero ku matorero n’ahari hateraniye abaturage mu ijoro ryo kwinjira mu mwaka mushya wa 2026.
Uwo mugambi wari ugamije cyane umujyi wa Aleppo, aho abakekwaho kuba aba-jihadiste ba ISIS bateganyaga kwiyahurira, bagapfana n’abandi mu birori by’umwaka mushya.
Iyo minisiteri yavuze ko umupolisi umwe yishwe abandi babiri bagakomereka, ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga gufata umugabo bakekagaho iterabwoba. Yari afite gahunda yo kurasa amasasu mbere yo kwituritsa.
ISIS ni umutwe w’iterabwoba wiyita uw’aba-jihadiste b’Abayisilamu, wavutse ukomotse kuri Al-Qaeda, uvuga ko ushaka gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mategeko akaze bita Sharia ku buryo bw’igitugu.
Uyu mutwe koresha izina ry’idini ya Islam mu kugira ngo ugire aho ushingiye, ariko ibikorwa byawo birimo kwica, gutera ubwoba, gufata ku ngufu no guhohotera abatavuga rumwe na wo n’abanyamadini batandukanye, bikaba binyuranyije n’inyigisho z’ukuri z’idini ya Islam.
ISIS si idini, ahubwo ni umutwe wa politiki n’iterabwoba wifashisha idini mu kuyobya no kwemeza abantu imigambi yawo mibi.
Abatabazi bakoraga ubutabazi bwihuse aho igisasu cyaturikiye ku rusengero rwa Mar Elias ku wa 22 Kamena 2025, i Damasiko muri Siriya. Cyahitanye nibura abantu 20, hakomeretsa abandi 52 bari bitabiriye igiterane cy’amasengesho kuri urwo rusengero.