× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese Padiri yakugirira ibanga mu gihe ugiye gusaba Penetensiya y’icyaha gikomeye? - Byateje impaka i Washington

Category: Leaders  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese Padiri yakugirira ibanga mu gihe ugiye gusaba Penetensiya y'icyaha gikomeye? - Byateje impaka i Washington

Mu muco wa Kiliziya Gatolika, Isakaramentu rya Penetensiya (confession) ni uburyo bw’ingenzi bwo gusaba imbabazi no kongera guhura n’Imana nyuma yo gukora icyaha. Ese uwishe amategeko ya Leta akabibwira Padiri, aba akwiriye kugirirwa ibanga?

Ubusanzwe, ibyavugiwe muri iryo sengesho byitwa ibanga rya penetensiya (sacramental seal), rikaba ritagomba kumenwa na Padiri, n’iyo yaba abwiwe icyaha gikomeye cyane, nko gufata ku ngufu cyangwa kwica.

Ariko se, iyo umuntu abwiye Padiri icyaha gikomeye, urugero nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, Padiri akwiriye kugihisha? Cyangwa akwiye kukivuga kugira ngo afashe ubutabera n’icyo cyaha kitazasubira?

Iki kibazo cyateje impaka zikomeye muri Leta ya Washington, aho Leta yashakaga gutegeka ko n’abapadiri bagomba gutanga amakuru ku byaha by’ihohoterwa ry’abana, n’iyo byaba byamenyekaniye muri Penetensiya. Ibyo byari bikubiye mu itegeko rishya (SB 5375), ryemeje ko abihaye Imana baba ba mandatory reporters (abagomba gutanga raporo ku cyaha).

Ariko Kiliziya Gatolika yagaragaje ko icyo cyemezo kibangamira ukwemera, kuko gihutaza ibanga rihambaye mu myemerere yabo. Padiri Paul Etienne, Arikiyepisikopi wa Seattle, yagize ati: “Abapadiri ntibashobora kwemera iri tegeko mu gihe icyaha bacyumvise muri Penetensiya. Twiyemeje kurengera abana no gukorana n’inzego z’ubutabera, ariko nta bwo twakwica igihango cy’amasakaramentu.”

Nyuma y’urubanza rukomeye rwagejejwe mu rukiko, Leta ya Washington yateye intambwe yihariye: yemera kudashyira iri tegeko mu bikorwa ku bijyanye na Penetensiya, ndetse yemera kutarijuririra. Abakurikiranira hafi iby’ukwemera babifashe nk’intsinzi y’ubwisanzure bw’amadini.

Mark Rienzi, perezida wa Becket Law, yavuze ati: “Ibi ni intsinzi ku bwisanzure bwo kwemera. Abapadiri ntibagomba guhitamo hagati yo kugwa mu cyaha cyo kumena ibanga cyangwa kujya gufungwa.”

Ariko bamwe baribaza: ese koko ukuri ntikwagombye kuruta ibanga? Ese guceceka ku cyaha nk’ihohoterwa ry’umwana si ukubangamira ubutabera no kwangiza ejo hazaza h’uwo mwana?

Mu by’ukuri, Kiliziya ubwayo yemera ko umuntu ukora icyaha gikomeye, iyo abihaye Imana bamumenye mu buryo busanzwe (atari muri Penetensiya), bagomba kubimenyesha ubutabera. Ariko iyo ari mu isakramentu, ni nk’ubundi buryo bwo guhura n’Imana—ntabwo bibwirwa abari hanze.

Ibi bibazo bigaragaza ko hakenewe ubwitonzi hagati y’amategeko y’igihugu n’amategeko y’iyobokamana. Ubwisanzure bw’amadini ni ingenzi, ariko kurengera ubuzima n’umutekano w’abana n’abashobora kugirirwa nabi na byo ni indangagaciro z’ingenzi.

Ese wowe ubona byari bikwiye ko abapadiri bakomeza kugira ibanga ibyo bumva muri Penetensiya, n’iyo byaba ari ibyaha bikomeye? Cyangwa amategeko agomba kubahindura nk’abandi bantu bose bamenya ibyaha?

Muri penetensiya havugirwa amabanga, nubwo waba warishe, warahohoteye umwana, warakoze icyaha ndengakamere, byose biguma hagati yawe na padiri! Urabyumva ute?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.