Akenshi dusenga twabiteguye. Ni byiza kumenya uko dukwiriye gukurikiranya amagambo cyangwa kwibuka ibintu by’ingenzi tugomba gushyira mu isengesho, kugira ngo ribe nk’uko Imana ishaka.
Ibi si ibyo Paradise yihimbiye, ahubwo yashinmgiye ku bivugwa mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, muri Matayo 6: 9-13, mu isengesho ry’ikitegererzo Yesu yigishije abigishwa be, abenshi bakunda kwita irya Dawe uri mu Ijuru.
Dore uko ubwo buryo bwiza bwo gusenga bukurikirana:
Abahanga bavuga ko ikiza ari ukubushyira mu ijambo rimwe ‘ACTS’ kugira ngo uge ubwibuka bworoshye, ariko si ngombwa kubutondekanya nk’uko buri. Ushobora kubucurikiranya ariko urasanga hari aho biba ngombwa kubukurikiranya.
A: Adoration = Kuramya Imana
C: Confession = Kwatura ibyaha
T: Thanksgiving = Gushima Imana
S: Supplication = Gusaba Imana
Adoration: Kuramya Imana:
Hano utaka Imana, ukavuga uko ari nziza, uko ikomeye, mbese ukavuga ko ari Ishoborabyose, ari Igitare, ari Uwiteka, ko aruta izindi mana. Muri Matayo 6: 9 hagira hati, Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.
Confession: Kwatura ibyaha
Vuga uko wiyumva, uvuge amakosa yawe yose mu mazina, usabe imbabazi. Niba wasambanye yibwire uwo mwasambanye n’ubwo imuzi, uyibwire uko byagenze, uyibwire icyo ugiye gukora kugira ngo utazongera, hanyuma usabe imbabazi. No ku bindi byaha ni uko ukwiriye kubigenza. Ni ko kwatura. Matayo 9: 12
Thanksgiving: Gushima Imana
Shimira Imana ibyo yagukoreye ubwawe. Ibi bitandukanye no kuyiramya kuko ho uba uvuga imbaraga, ububasha n’igitinyiro byayo, ariko mu kuyishimira uvuga ibyo yagukoreye. Ntiwabura icyo uyishimira, kuko no kuba uriho ni Ubuntu bwayo, nubwo waba urembye.
Supplication: Gusaba
Aha ni ho ubonera kuyisaba ibyo ukeneye. Gusaba ntusaba ibyawe gusa, usabira n’abandi bose uzi, ukabavuga mu mazina, ukavuga uko bakennye, ibibazo bafite, indwara barwaye (byose mu mazina), hanyuma ugasabira n’abo utazi muri rusange.
Ujye usoza isengesho ubwira Imana ko wizeye ko igusubiza, kandi koko ube ubyizeye. Nubwo Paradise yagarutse kuri ibi, ntiyirengagije ko hari igihe umuntu asenga bimutunguye. Iyo uri mu byago bitunguranye, si ngombwa guca muri izi nzira. Hita usaba Imana kugufasha, na byo bigaragaza ukwizera.
Icyo wazirikana ni uko mu gihe ugiye gusenga bitagutunguye ugomba kubanza kwiyeza usaba imbabazi, ukabona gusaba umugisha. Uzaba ubanje gukaraba nk’uko bivugwa muri Yakobo 4: 8 ‘Yemwe banyabyaha, nimukarabe, … Nimwiyeze imitima.’
Wasenga uhagaze cyangwa upfukamye, ikingenzi ni ibyo ushyira mu isengesho, si uko usenga umeze.