Tugiye kubagezaho amagambo 10 y’ubwenge yavuzwe na Fidèle Castro wabaye Perezida wa Cuba kuva mu 1959 kugeza mu 2008.
Castro yavutse 13.08.1926, avukira mu Burasirazuba muri kiba (Cuba), aza no kuba Perezida w’icyo gihugu, akora impinduramatwara (Revolution) muri Cuba. Yari umwana wa 3 mu bana 6 b’iwabo, nyina akaba yari umuyaya ku mugore wa mbere wa se.
Twagiye n’amagambo ya Castro arimo inyigisho:
1. Burya Imana ni urukundo, niyo mpamvu ingaruka z’ibyo ukora bigera ku bantu ukunda. Niba ukora ibintu bibi uzamenye ko bizagera ku bantu ukunda.
2. Amahirwe ashobora gusanga abayategereje ariko inshuro nyinshi amahirwe azagumana n’abayaruhiye, kora cyane amahirwe nawe azakugeraho igihe nikigera.
3. Ntabwo uzigera ukura niba udafite ubushake bwo gukora ibirenze ku byo ufite uyu munsi.
4. Ikintu ubonye mu burypo bworoshye ntabwo kijya kiramba. Haranira kudacika intege ngo nuko biruhije kuko ni byo bizakugirira umumaro (easy come can easy go).
5. Ujye ushimira ibihe bibi unyuramo kuko ni byo bituma ufungura amaso ukareba kure, kuko ni byo bizagufungura amaso bigatuma ubona amahirwe yandi utajyaga utekerezaho.
6. Ujye ukuraho inzitwazo zose ni bwo uzabona ibisubizo byose.
7. Abakwanga bose ujye ubicisha kubaho neza wisekera kuko niyo ntwaro irimbura abanzi bawe.
8. Hirya y’amahirwe ubona hari andi utajya ubona, igihe nyacyo ni nonaha, ikindi gihe cyiza ni igihe uzamenya ko nta kindi gihe kiruta nonaha.
9. Imyizerere y’amadini n’imyizerere ya politiki, bigomba gushingira ku bitekerezo, ku iterambere ry’ibitekerezo n’amarangamutima. Ibintu bibiri ntibishobora gutandukana.
10. Burya mu buzima bwa muntu habaho ibihe nyabyo bibiri, igihe cya mbere ni nonaha (present), ikindi gihe cya kabiri ni igihe wamenyeye ko nta kindi gihe kibaho uretse nonaha (present).
Nonaha ni cyo gihe ufite cyo guhindura imikorere ukitekerezaho ubuzima bukarushaho kugenda neza. Nta kindi gihe ufite. Ugasanga umuntu ngo ntegereje igihe cyanjye!! Burya aba yibeshya cyane, tangira nonaha.