× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inshuti ukwiriye kugumana ni iyujuje ibi bintu bine

Category: Words of Wisdom  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Inshuti ukwiriye kugumana ni iyujuje ibi bintu bine

Mu buzima bwa buri wese aba akeneye inshuti, bikaba akarusho iyo iyo nshuti yujuje ibintu bine bivugwa muri iyi nkuru.

Uzasanga hari abantu bahora babeshya bavuga ko badakeneye umuntu witwa inshuti mu buzima bwabo, ariko iyo barwaye bakenera uwabageza ku bitaro, akabagemurira, bagakenera kwitabwaho, bagakenera kubwira amagambo abahumuriza mu gihe bapfushije, bagakenera ubagira inama cyangwa ubaha amakuru, n’ibindi byinshi batabasha kwikorera bo ubwabo. Ibyo byose bikorwa n’inshuti.

Ibi bintu bine tugiye kuvugaho, ni ibyavuzwe mu Kinyamakuru Mizbert Denz. Inshuti zawe zikwiriye kuba zimeze zitya:

1.Umuntu ukubwiza ukuri buri gihe nubwo kwaba kukubabaza

Birashoboka ko wagiye ugira inshuti nyinshi cyangwa nonaha ukaba uzifite. Ibaze iki kibazo: ni iyihe nshuti imbwira ibyo ntashaka kumva, hashira igihe ngasanga yaravugaga ukuri? Iyo nshuti usanga buri gihe ikubwiza ukuri idaciye ku ruhande, ikakubuza cyangwa ikakubwira ko ibyo wakoze ari amakosa nubwo waba wabikunze, ikanenga bya bintu wumvaga ko nta cyo bitwaye, wamara kubitekerezaho neza ugasanga ivuga ukuri. Ibi byose ibikora itagamije kukubabaza, ariko ntibibura kukubabaza. Iba yifuza ko wagira ubuzima butarimo ukwicuza.

2.Umuntu wisanga muri kumwe mu gihe ubabaye no mu gihe wishimye kandi bitabaye ngombwa ko umumenyesha

Niba inshuti yawe mudaturanye, mutabasha kubonana buri munsi, birumvikana ko hari ikibazo ushobora kugira ntihite ibimenya, ariko nimuvugana kuri terefone azamenya ko ufite ikibazo utarabimubwira.

Ikindi, ushobora kwisanga ari we muntu wa mbere uhamagaye, kandi wenda nta n’icyo aragufasha kigaragara. Iyo muturanye, usanga amenya ibibazo byawe kandi utanabimubwiye, kuko buri gihe aba azi uko uri kwiyumva. Mu gihe wishimye na bwo wisanga muri kumwe, haba imbonankubone cyangwa kuri terefoni.
Bene iyi nshuti ni ibyago kuyibura.

3.Umuntu ukuzi wese kugera no ku mabanga kandi ntayamene

Mu nshuti zawe ni iyihe yakuvugaho mu isaha, isobanura uwo uri we, ivuga ibyo ukunda, ibyo wanga, ubuzima bubi waciyemo, izindi nshuti zawe n’ibindi? Nubwo Mizbert yavuze nibura isaha, ariko umuntu ukuvugaho mu buryo burambuye aba akuzi.

Uwo muntu ashobora no kuba azi bya bintu abandi bose batazi. Batanze urugero ku bakiri bato bikinisha. Kuba ubikora si ibintu wabwira buri wese kuko bifatwa nk’umwanda, ariko niba hari umuntu wabibwiye kandi ntabivuge, uwo ni inshuti.

Bya bintu utinya ko bimenyekana niba hari umuntu ubizi, iyo ni inshuti kandi ukwiriye kuyigumana mu gihe cyose itakumenera amabanga.

4.Umuntu ugukunda no muri cya gihe umwuka inabi, umubwira ko nta muntu ukeneye

Ibi bikunze kuba ku b’igitsina gore, ni bo usanga mu gihe bigunze bahurwa buri wese. Bishobora no kuba ku bagabo, ariko bose bahurira ku kintu kimwe. Baba bumva bashaka kuba bonyine, nta muntu bakeneye ko ababa hafi.

Bishobora guterwa n’ibyaha bakoze bakananirwa kwibabarira, bakaba bafite inenge cyangwa ibindi bibazo bikomeye bituma biheba. Niba nawe bikubaho, ya nshuti ikomeza kukwizirikaho, ikagukunda mu gihe wiyanze, ikakuremamo icyizere mu gihe wowe wagitakaje, ntugatume igenda. Si bose babishobora, hari uwo wuka inabi akigendera, mu gihe undi we abanza kumenya impamvu.

Izi nshuti nuba uzifite ntuzatume zigenda. Ni zo zizagufasha gukorera Imana mu buzima bubi no mu bwiza, zikakugira inama ntubatwe n’iby’isi.

Iyo uri kumwe n’inshuti nziza uba wisanzuye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.