Hari igihe ujya gukora ikintu ugikunze, ariko ukumva mu mutima udatuje, ugasa n’uri kumva ijwi rikubwira ngo ‘wigikora.’ Ese wamenya ryari igihe gikwiriye cyo kumvira iryo jwi?
Inshuro nyinshi, ushobora kuba wari ugiye gukora ikintu ukumva umutima urakubujije, urugero ukaba ugiye nko gutega imodoka, ariko umutima ukakubuza, wawumvira, nyuma gato ukumva ko yakoze impanuka abarimo bose bagapfa.
Hari n’ubwo umuntu akubuza gukora ikintu kuko kidakwiriye, ariko umutima wawe ukaguhatira kugikora, nyuma kikavamo ingaruka nziza. Biba bisa n’aho ari irindi jwi rikuvugiyemo, bamwe bakaryita ubuhanuzi, nubwo atari bwo, ahubwo ari ibyo turemanywe.
Muri iyi nkuru twateguye twifashishije psychology today na AyS, iragaruka ku byiyumviro bya gatandatu, abenshi bita sixiemme sence.
Kugira ngo usobanukirwe neza iyi nkuru, tekereza kuri izi ngero: Ku kazi, ku ishuri cyangwa mu mahugurwa, hari umuntu uhora ubona ukumva utamwishimiye kandi nta cyo yakugize. Wishyizemo ko ari umuntu mubi kandi nta kibi uramubonaho. Nyuma y’igihe gito, wumvise ngo yakomerekeje umuntu.
Urundi rugero: hari umuntu w’inshuti yawe, ariko ntumwizera. Akora ibintu byinshi byiza, ariko wowe ukabura kumugirira icyizere kandi mu gihe muri kumwe umwereka ko uri inshuti ye, ariko waba uri wenyine ukumva utamwizeye. Nyuma uje gusanga yarakugambaniye, wibuka ko utigeze umushira amakenga.
Niba byarakubayeho, birashoboka ko niba ibyiyumvo wamugizeho byarageze nyuma bigahuza n’ukuri, wiyumvishe nk’aho ari ijwi ry’Imana ryakuvugiyemo.
Ese wigeze kubyuka ukumva indirimbo y’agahinda, bwakwira ukabura inshuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hanyuma ukavuga uti niteraga umwaku?
Ibi byose bivuzwe haruguru, ntibipfa kwikora na mba, kandi si ubuhanuzi cyangwa ijwi ry’Imana. None ni iki? Abenshi bagira ubwoba bwinshi ntakibabayeho, mu kanya gato hagahita haba ikintu gitunguranye. Uru rugero rurushaho kumvikanisha neza ko ubwo bwoba buba bufitanye isano n’uko turemwe ndetse n’ibyo twanyuzemo.
Ubu bwoba cyangwa ibindi byiyumvo ugira nyuma hakaba ikintu gihuje na bwo, buba busa n’integuza cyangwa imbuzi ikubwira ko hagiye kuba ikintu kidasanzwe. Abenshi bagerageza kubwirengagiza, ariko nyuma bagasanga bibeshye.
Ese wari wumva ubabaye, kandi nta kintu cyakubabaje, yewe n’imimerere (mood) urimo ikaba ari iy’ibyishimo? Ibyo biba byerekana ko hari ikintu kidakwiriye kiri muri wowe. Ntukabyirengagize ngo ukomeze useke, kuko nyuma iyo uguye mu kibazo bituma wicuza.
Izi mbaraga zikwiriye kudufasha gufata ibyemezo bikwiriye, ari yo mpamvu Paradise yayandise kugira ngo uzayisoma wese imufashe kumvira imbuzi imubamo.
Mbere na mbere, iyo mbuzi abahanga bayita igice cy’ubwenge cya kure cyangwa subconscious mind, kikaba ari igice gikoresha umuntu mu buryo na we atabasha kumenya. Izi mbaraga, abahanuzi, abahanga mu bya siyanse, abapfumu n’abandi bagerageje kuzivugaho, ariko bose bahuriza ku kintu cy’uko zituburira mbere.
Ibyiyumvo bya gatandatu bikubwira ibintu mu buryo butangaje, amadini, abahanuzi, abapfumu n’abandi bagiye babivugaho mu buryo butandukanye. Wowe usoma iyi nkuru, uzite ku bimenyetso icumi bikurikira, ubyumvire. Ntuzite ku byo wabwiwe n’abandi ngo wirengagize ibi bimenyetso:
1. Ujya wumva uri kwikanga ikintu kandi kitari kubaho cyangwa kitagaragara. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi muri Amerika, ababukoraga babajije abantu bakoze impanuka bakarokoka uko biyumvise mbere yuko iba, ariko abenshi basubijemo ko bumvaga badashaka kugenda muri bo;
Ariko bakabura impamvu iri kubibatera, bahitamo kugenda. Impanuka ibaye bahise batekereza ko baburirwaga. Ibi bitandukanye n’ubute, ahubwo uba ufite ubushake, ari wowe wibwirije gukora icyo kintu, ariko wajya kugerageza ukumva umutima ukugira inama yo kubireka. Iki gihe uzawumvire, dore ko bidasanzwe bikubaho.
2. Kwiyumvamo ko abandi bantu ba hafi bafite ibibazo nta makuru ufite. Ese ujya wiyumvamo ko hari inshuti yawe yahuye n’ibibazo kandi itabikubwiye? Burya, ibi ntibiba byapfuye kwikora, ahubwo uba ugomba guhamagara inshuti zawe zose, nubwo zakubwira ko zimeze neza.
Ibi bishobora no kuba muri kumwe, ukamubona aseka, ariko muri wowe ukumva ijwi rikubwira ko atameze neza. Iki gihe uzamwegere umubaze uko ari kwiyumva, unamubwire ko umuhangayikiye.
3. Hari igihe uba uri gukora ikintu cyiza, ariko umutima ugakomeza kukubuza? Iki gihe uba uri mu bantu bishimye, bashimye ibyo uri gukora, ariko ukumva umutima urakuriye. Urugero, ushobora kuba warakuriye mu Barokore batanywa inzoga, ariko wakura ukajya mu idini rizemera. Mu gihe uri mu kabari kazo, ukumva umutima ukuvuyemo, ukabura amahoro kandi nta kibi wakoze, aho usengera babyemera. Ikiza ni uko ibi bintu wabivamo, kuko birashoboka ko hari abantu batabyishimiye.
Ushobora kugira ubu bwoba nko mu gihe ubonye Umurokore mwasenganaga. Ubu bwoba buba bukuburira, bukubwira ko aho hantu utagombye kuba uhabarizwa nubwo yaba Leta, idini ubamo cyangwa inshuti zawe zibibona nk’ibyemewe, kandi kakaba kagutunze.
Urundi rugero, ni nko mu gihe wakoreraga ahantu hasanzwe hari amarange y’umweru, ariko wagera ahantu hari amarange y’umutuku ukumva ubuze amahoro, impamvu yabyo ukayibura. Birashoboka ko kera hari umuntu waguhemukiye afite ibintu bitukura cyangwa ukaba warabonye abakoze impanuka bavirirana. Nubwo utahita umenya impamvu, akenshi
ni bwa bwoba wagize buba bwisubiyemo, kuko ubwonko buba bubyibutse.
4. Kumva ugize akabazo gato, ariko ukumva amarangamutima yawe arakomeretse. Mu gihe ibi bintu bikubayeho mu buryo budasanzwe, uge uhindura intekerezo, aho uri uhave cyangwa utange ubufasha niba bukenewe.
5. Usanzwe ukora ikintu buri gihe, ariko iyi nshuro uri kumva utazi impamvu umutima uri kukubuza kugikora. Ibi akenshi biba ku baganga. Hari ubwo haza umurwayi urembye, akanga gukoresha uburyo yari asanzwe avuramo abandi, abitewe no kwiyumvamo ko nta cyo buramumarira, agakoresha ubundi buryo.
Ushobora no kuba uri umushoferi ubimazemo igihe, ariko umunsi umwe wajya kwatsa imodoka ukagira ubwoba. Ubishoboye wareka gutwara.
6. Kumva ikintu gishimishije, abandi bakishima ariko wowe ukumva utishimye. Ibi bikunda kuba nko mu gihe wabonye akazi runaka. Nujya ukageramo ukumva ubuze amahoro, uzabitekerezeho neza, nibiba ngombwa ukavemo.
7. Hari igihe uhura n’umuntu ukumva wishimye utazi impamvu. Uwo muntu nimuba muhuye bwa mbere uzamumenyeho byinshi, hari ubwo yazagira igisobanuro mu buzima bwawe.
8. Ukunda umuntu, abantu bifuza ko mugumana, ariko wowe ukumva mwatandukana kandi utazi impamvu ibiguteye? Uzumvire ijwi rikurimo, nibiba ngombwa uruvemo. Impamvu uzayibona nyuma.
9. Wumva ugize ubwoba bwinshi utazi impamvu. Hari igihe uhura n’umuntu, ukumva ugize ubwoba bwinshi, bikarushaho gukomera agusabye ubufasha. Birushaho kugutangaza iyo umutije nka terefoni ngo ahamagare agahita ayirukankana. Bwa bwoba bwinshi wagize, byari kuba byiza ko ubwumvira.
10. Ntusanzwe utanga ubufasha, ariko umutima ukurushije imbaraga uguhatira kubutanga. Ushobora kuba warahuye n’abantu benshi basabiririza ntubafashe, ariko hakaba umunsi ugera ku muntu ukumva kumufasha bikujemo bimeze nk’itegeko.
Ntuzabyirengagize, kuko ushobora kubabara kurushaho nyuma wumvise ko wa muntu yapfuye yishwa n’inzara. Ibi bintu ubitekerezeho witonze, umenye ko ari ko Imana yaturemye, kugira ngo tuge tumenya uko twitwara mu bihe bitandukanye.