× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu bane ukwiriye kubabarira kuri uyu munota

Category: Words of Wisdom  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Abantu bane ukwiriye kubabarira kuri uyu munota

Mu buzima bwacu bwa buri munsi turahemukirwa, ariko Bibiliya ivuga ko natwe tugomba kubabarira buri munsi. Icyakora nubwo kubabarira abantu bamwe na bamwe bishobora kugorana, hari abantu bane ugomba kubabarira byanze bikunze.

Birashoboka ko uyu munsi wumva ko kubabarira abantu tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ari ibisanzwe, ariko nutabikora uyu munota ubisomeyeho uzabyicuza mu gihe kiri imbere. Si ngombwa ngo bagusabe imbabazi, si ngombwa ngo bemere ko bahemutse, ugomba kubababarira nta jambo bavuze, byaba byiza ukabibereka bakiriho.

1.Wowe

Ugomba kwibabarira uko waba warakoze ibyaha kose. Ibyaha wakoze mu bihe byashize ntibigomba kuguhora mu bwonko, ubitekerezaho buri kanya, ngo bitume wumva ko utazabona imigisha y’Imana.

Abantu bafite iyi mitekerereze usanga batagikora ibikorwa bibegereza Imana, kubera kumva ko ibyo bakoze kera bizatuma ibarimbura. Bituma bumva ko ari abanyabyaha, bakaguma muri izo nzira.

Ibyo ni byo Satani yifuza. Ntashaka ko wibagirwa iby’ahahise, ashaka ko biguhuma amaso, mu gihe Imana yo ivuga ko ibitukura ibihindura umweru, ibyaha byose ikabijugunya aho izuba rirengera kandi ikabyibagirwa.

Tangira uyu munsi wibabarire, wumve ko ejo hashize hashize koko, uhatanire ko uyu munsi haba heza.

2.Ababyeyi bawe

Ugomba kubabarira ababyeyi bawe nubwo baba baraguhemukiye mu rwego rukomeye. Bikore bakiriho, nubwo utabibabwira ariko wumve muri wowe warabababariye. Kubabarira ababyeyi bawe ni cyo kintu cyonyine ushobora gukorera muri iyi si ukazapfa uvuga ko wakoze igikorwa cy’abagabo.

Ni bo bantu Imana yakoresheje kugira ngo ube wowe. Ushobora kutabyumva, gusa mu minsi yawe igihumbi ya mbere baravunitse na nyuma yaho bakomerezaho. Nubwo waba utararezwe na bo, uzabababarire nubwo baba baragutaye.

3.Abo mu rushako rwawe

Niba ufite umuntu mwabanye ariko mugatandukana, uwo uzamubabarire, bibe akarusho niba mwarabyaranye. Ni kimwe no ku bana wabyaye, ugomba kubababarira uko byamera kose kuko nta bandi bantu b’agaciro uzabona nka bo mu buzima bwawe.

Bazi byinshi ku buzima bwawe, mwigeze kubana, uwo mwashakanye muba umwe, bityo ntugakomeze kubarakarira.

4.Abantu bari mu buzima bwawe

Abantu bari mu buzima bwawe si benshi, uretse ko wenda ushobora kuba ubibeshyaho. Abo si abo mukorana, si abo muganira kenshi, ahubwo ni ba bantu muhurira mu bintu bikomeye, wagira ikibazo bakakugeraho kandi mufite ibyo mupfa, cyangwa se bikaba byari ngombwa ko baza.

Aba, bivugwa ko nibura mugomba kuba muvukana, ari abana bawe, ndetse n’abo mwagiranye igihango cy’ubucuti bw’igihe kirekire. Abo kandi barimo inshuti zo mu bwana n’abandi bakuziho byinshi.

Kubabarira ntibivuze ko uzababwira ngo ndabababariye, ahubwo bivuze ko wowe uziha amahoro, ukagabanya urwango ubafitiye, ntubifurize ikibi, ukabasengera ubasabira iterambere kandi bagusaba imbabazi ukazibaha wivuye inyuma.

Byavuye mu kinyamakuru Uplift, mu bantu bane ugomba kubabarira.

Iga kubabarira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.