Ku wa 3 Nzeri 2025, Pastor Christian Gisanura yatangije iminsi itatu y’amasengesho yiswe “Kunezeza Imana”.
Umunsi wa mbere washingiye ku murongo wo muri 1 Petero 2:1-14, werekana ko abantu bose baremewe kunezeza Imana no kuyubahisha imibereho yabo.
Pastor Gisanura yasabye abizera kwiyambura ikibi cyose, harimo kubeshya, gusebanya, uburyarya n’ishyari, kuko ibyo byose bitandukanya abantu n’Imana, bikaba n’igisebo ku izina ryayo. Yibukije ko abana b’Imana bakeneye kugaburirwa n’Ijambo ry’Imana kugira ngo bakure mu mwuka, kuko Yesu Kristo ari we Buye rizima ryubakira abizera bose.
Yagize ati: “Buri muntu ni ibuye ryubaka ubwami bw’Imana aho ari. Ndasenze kandi ndinginga, kugira ngo twese hamwe tube urusengero rw’Imana, abafatanyabikorwa b’iyubakwa ry’Ubwami bwayo. Turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’Imana.”
Yashimangiye ko umuntu wese wizera Yesu atazakorwa n’isoni, haba mu byaha, mu gasuzuguro cyangwa mu bibazo by’ubuzima. Yagize ati: “Twebwe twizeye Yesu Kristo, yaradukomeje kandi azadukomeza. Ariko abanze kwemera Ijambo ry’Imana nta buntu bwa Kristo bazabona.”
Mu isengesho rye, yasabye ko abizera birinda irari ry’umubiri ribajyana mu kibi:
“Irari ry’umubiri rishobora kutaba icyaha kigaragara, ariko rishobora kuba guta umwanya mu bintu bidafite umumaro. Duhangana n’amaso, amatwi n’umunwa. Mana udufashe kudatsindwa.”
Pastor Gisanura yasabye abizera kubaha abayobozi b’igihugu n’abatware, kuko ari Imana ibashyiraho. Yongeyeho ko gusengera abayobozi ari byo bizana amahoro arambye.
Yasoje asaba ko muri iyi minsi itatu, buri wese yakwiyemeza gushimisha Imana mu mibereho ye yose: mu rugo, mu kazi no mu mibanire n’abandi. Yagize ati: “Dutangiye iminsi itatu yo gushimisha Imana, tugambirire gushimisha Imana mu byo dukora byose. Ubuzima bwacu bube ubuhamya butuma abandi bashima Imana ku munsi izatugendereraho.”
1 Petero 2:1- 14
Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.
Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.
Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka, Ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, Kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.”
Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka, Ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.” Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. 2.14; Yes 9.1
Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe. Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.
Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.
Mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose, cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi, no gushima abakora neza.”