× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi wa gatatu wo gusengera kubohoka hamwe na Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  1 month ago »  Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa gatatu wo gusengera kubohoka hamwe na Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa gatatu w’amasengesho yo gusengera kubohoka wagaragaje ubutumwa bwimbitse Pastor Christian Gisanura yagejeje ku Bakirisitu.

Mu masengesho yagiye abibutsa ko buri wese afite intambara arwana mu buzima, ariko kandi akanasaba ko iyo ntambara bayishinga Imana kugira ngo ibe ari yo ibaneshereza.

Mu butumwa bwe, Pastor Gisanura yibukije ko inzira zo gusenga zitandukanye bitewe n’uko buri muntu ahagaze imbere y’Imana. Yagize ati: “Hari aho bisaba ubwenge, kwizera, kwatura, ibikorwa, gusenga n’ibindi. Hari n’aho bisaba kuririmba nk’i Yeriko, gusengana n’abandi, kuvuga Ijambo ry’Imana cyangwa kurifata mu mutwe.”

Yashimangiye ko urufunguzo rw’umwuka rudahuza ku bantu bose, ahubwo buri wese agira inzira Imana imuhishurira. Ni yo mpamvu yasabye Abakirisitu gusaba Imana kubayobora mu buryo bwo gusenga bukwiriye.

Mu isengesho rye, Pastor Gisanura yashimye Imana ku bw’uyu munsi mushya kandi wihariye, ayisaba ko yabarwanirira intambara zitagaragara kandi zibavunnye. Yashingiye ku magambo yo muri Matayo 16:17-18, avuga ko ibimenyetso bizaherekeza abizera ari ukwirukana abadayimoni mu izina rya Yesu, kuvuga indimi nshya, kurambika ibiganza ku barwayi bagakira.

Yavuze ati: “Ndasengera umuntu wese uzasoma iyi nkuru, umuntu wese wifuza kubona ikiganza cy’Imana. Nirukanye imbaraga za Satani n’abadayimoni mu buzima bwa buri wese uzasoma ibi mu izina rya Yesu!”

Yakomeje asaba buri wese gusenga by’umwihariko ku bibazo byihariye ahura na byo, yaba ari indwara, ibibazo mu muryango, abana batsindwa mu ishuri, cyangwa kubura amahoro mu rugo. Yongeye gushimangira ko abizera bafite ububasha bwo gusenya imbaraga z’umwijima mu izina rya Yesu.

Mu magambo ye yagize ati: “Ndahamagara umuriro w’Imana ngo ugurumane, urimbure Satani n’imigambi ye. Twimitse amahoro y’Imana mu buzima bwacu, mu bucuruzi, mu bana, mu mirimo (dukorera umwami) n’ahandi hose.”

Pastor Gisanura yanibukije ko amaraso ya Yesu ari intwaro ikomeye yo kunesha, kandi yatuye ayo maraso ku muryango w’abizera, ku nshuti, no ku buzima bwabo. Yavuze ko ayo maraso agomba kutweza kandi akadutunganya, akabohora abari mu minyururu y’umwijima.

Yashimangiye ko hari igihe umuntu agirana igihango na Satani atabizi, binyuze mu magambo cyangwa ibikorwa bye, cyangwa se bikamwaturwaho n’abandi. Ariko byose bishobora gukurwaho mu izina rya Yesu.

Asoza yashingiye ku magambo yo muri 1 Yohana 4:4, avuga ko Abantu ari abana b’Imana, ko batsinze, kuko uri muri bo aruta uri mu isi.”

Uyu munsi wa gatatu w’amasengesho yagenewe kubohora abantu ku mbaraga zose z’umwijima, haba izigaragara cyangwa izitagaragara, no gusaba Imana gushyira amahoro yayo mu mitima y’abizera bose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.