Pastor Christian Gisanura yatangije iminsi itatu y’amasengesho, yo gusaba kubohorwa ku bubata ubwo ari bwo bwose!
Mu rwego rwo gutangira urugendo rw’iminsi itatu y’amasengesho yo gusaba kubohoka, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku butumwa bukomeye bushingiye ku Ijambo ry’Imana, agaragaza ko buri wese afite aho akeneye kubona ukuboko kw’Imana kumuneshereza.
Yavuze ko umuntu wese afite intege nke Satani akunda gucaho, rimwe na rimwe umuntu agasenga ariko ntasubizwe, bikamusiga mu mwijima w’ibyaha cyangwa ibimunaniza.
Pastor Gisanura yasabye Abakristo kubwizanya ukuri n’Imana, bakemera intege nke zabo n’ibibacumuza aho kwihagararaho. Yibukije ko Yesu ubwe yavuze mui Yohana 8:31-36 ko ukuri kuzababatura, kandi Umwana nababatura bazaba babatuwe by’ukuri.
Yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo kubohoka mu binyoma, mu businzi, mu kuryarya no mu bindi byaha, agaragaza ko abantu benshi basenga ariko bagifite ubuzima bw’ibanga butameze neza. Ati: “Ntibikwiye kwihagararaho cyangwa kwigira abamarayika, ahubwo umuntu akwiriye kwatura no gusaba Yesu kumubohora.”
Yongeyeho ko hari abashaka kuva mu ngeso mbi nk’itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge ariko bikabananira, nyamara ububasha bw’Imana ari bwo bushobora kubohora by’ukuri. Yifashishije Abaroma 8:2, 15-16, yavuze ko itegeko ry’Umwuka ryatubatuye ku mbaraga z’icyaha n’urupfu, bityo buri wese akwiriye gusaba Umwuka Wera umuriro utwika ibyaha byose.
Pastor Gisanura yakomeje avuga ko Satani akoresha ubugwari, ububata, ubusinzi, ubugome n’ubusambanyi kugira ngo abantu bagirane isano na we, ariko ko Imana ifite ububasha bwo kubohora abana bayo kuko ari inshingano zayo zo kurengera abe.
Yarangije asaba Abakristo bose kwinjira mu masengesho y’iminsi itatu bafite kwizera no kwiyumvisha ko Umwami Yesu ari we ubohora, kandi Umwuka Wera ari we utwika imbaraga z’icyaha. Yijeje ko amasengesho azakomeza ejo, hagamijwe gukomeza gusaba ubutabazi no kubohorwa by’ukuri. Ati: “Data wo mu ijuru nadutabare, adushyigikire, adufashe mu izina rya Yesu Kristo.”
Ni byo byagarutsweho ku munsi wa mbere w’amasengesho yo gusaba kubohoka.