× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi wa 3 wo gusengera abarwayi — hamwe na Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  4 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa 3 wo gusengera abarwayi — hamwe na Pastor Christian Gisanura

Isengesho rya Pastor Christian Gisanura ku munsi wa 3 w’amasengesho yo gusengera abarwayi: Data, Umva Gusenga Kwacu.

"Umutware w’abasirikare aramusubiza ati: ‘Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye. Ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.’"
(Matayo 8:8)

Data wa twese uri mu ijuru, umva gusenga kwacu.

Abarwayi bacu bose tubashyize imbere yawe, urwaye tuzi n’uwo tutazi, uwo tubana n’utari hafi yacu — Mwami turabasabira. Buri wese aho ari arimo kwingingira umuvandimwe, umubyeyi, inshuti — Data, mwumve, umurengere. Turakwinginga mu izina rya Yesu w’i Nazareti.

Yesu yageze kwa Petero, abona nyirabukwe arwaye. Yamukozeho, arakira. Natwe rero, tubikuye ku mutima, turaguhamagaye, Yesu — kora aho turwaye, tuvure aho tudashoboye, dukize aho abantu baburiye imiti.

Vuga ijambo rimwe gusa

Yesu, uzi gusana ingingo, ukavura igisebe n’amarira, uraturinda rwose!
Uwuzuye ubwoba wumva ko urupfu rumwegereye, umubwire ijambo rimwe gusa — ahaguruke! Uwabuze ibyiringiro, uvuge ijambo rimwe, ahumurizwe!

Wigeze kuvuga ijambo rimwe gusa igifu cyanjye kirakira, none hashize imyaka 20 kandi sinigeze mbagwa. Byanyeretse ko ushoboye!

"Vuga ijambo rimwe gusa…"
Yesu, tegeka, ndwara zikire.
Tegeka, umubabaro uveho.
Tegeka, amagufwa, ingingo, ibihaha, umutima, umwijima, imitsi — byose bikire mu izina rya Yesu.

Nyirabukwe wa Petero amaze gukira, yarahagurutse agaburira Yesu.
Nawe data, kora aho turwaye kugira ngo dukire, dutange ubuhamya, turamye, dukoreshwe mu Bwami bwawe.

Yesu ntahinduka. Uko wakijije ejo ni ko ukiza uyu munsi. Mwami, ohereza abaganga bo mu ijuru — bavuguruze ibyavuzwe n’ab’Isi. Ubuzima bwacu bube indirimbo iririmba ubuntu bwawe. Aho tuzagera hose, hazumvikanire ko hari Imana itabara, isubiza kandi ikiza.

Dufatanye, dusengere abarwayi

Benedata, uyu ni umunsi wo kwizera. Tugire ukwizera nk’ukwa wa mutware. Iyo twizeye, turakira. Vuga ijambo rimwe, Mwami Yesu — abarwayi bacu barakira.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.