× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi wa 1 w’amasengesho yo gusaba kugendana na Yesu nk’inshuti ihoraho – Pastor Gisanura

Category: Pastors  »  12 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa 1 w'amasengesho yo gusaba kugendana na Yesu nk'inshuti ihoraho – Pastor Gisanura

Kuri uyu wa 26 Kanama 2025, Pastor Christian Gisanura yatangije uruhererekane rw’amasengesho y’iminsi itatu, agamije gushishikariza Abakristo gusaba Yesu kubaherekeza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Pastor Gisanura yigishije ko Abakristo bakwiriye gusaba kugendana na Yesu nk’uko bagendana n’inshuti yabo ikomeye, haba mu byo bakora ndetse no mu byo batekereza byose. Yasobanuye uko kugendana na Yesu nk’inshuti bishobora guhindura imibereho y’umuntu ku buryo burambye.

Yatangije isengesho avuga ko Yesu ari umunyembaraga, afite ubushobozi n’urukundo bidashira, kandi ko adasiga abamwizera. Yatangiranye n’amagambo yo mu Baheburayo 13:5, ahagira hati: “Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti ‘Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.’” Yakanguriye Abakristo kutemera ko imari cyangwa ibintu by’isi bibaganza kugira ngo bitabakuramo urukundo rwabo ku Mana, ahubwo bagashaka imigisha mu nzira Imana yishimira.

Pastor Gisanura yashimangiye ko kugendana na Yesu bituma umuntu abona amahirwe meza, akabona imirimo, inama, ndetse n’ubufasha mu mibanire ye n’abandi, uko yita ku bagize umuryango we, ndetse no mu kazi. Yasomye amagambo yo muri Yohana 15:15-16, asobanura ko Abakristo batakiri abagaragu b’Imana gusa, ahubwo ko bamaze kuba inshuti za Yesu, inshuti zifite ubucuti bufite umumaro, aho kugendera ku izina gusa.

Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.- Yohana 15:15- 16

Yakanguriye Abakristo gusengera kugirana na Yesu ubucuti bufite umumaro, bukabafasha kwera imbuto mu buzima bwabo no mu byo basaba Imana.

Yanashimangiye amagambo yo muri Yesaya 54:10, avuga ko ibibazo n’agahinda bikomeye bizashira, ariko ko Ijambo ry’Imana n’amahoro yayo bitazavaho

“Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.”- Yesaya 54:10

Yasabye Imana kuzana amahoro mu mitima y’abayizera, mu ngo, mu mirimo yabo, mu mibanire yabo n’abandi, no mu mubiri wabo, kandi yibutsa ko kugendana na Yesu bizazana amahoro ahoraho.

Mu gusoza, Pastor Gisanura yibukije buri wese uzakurikirana izi nyigisho, ko iminsi itatu yo gusenga basaba ko Yesu abagenda iruhande nk’inshuti itari yo yonyine yo kugendana na we, ko ahubwo ari iyo kuzirikana akamaro kabyo, gukomeza intambwe z’abakomeza kugendana na we, no kuba intangiriro ku batari bagatangiye kugendana na we nk’inshuti, bakamugira umufasha mu buzima bwa buri munsi.

Aya ni amasengesho yo gusenga dusaba ko Yesu yagendana natwe nk’inshuti yacu. Ni umunsi wa mbere!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.